Ibi biri gukorwa vuba kandi bigashyirwamo n'imbaraga nyinshi kuko zimwe mu ntego z’ibanze z’iyi banki harimo kwita ku bakiliya bayo mu buryo bwiza.

Muri iki cyumweru; abayobozi n’abakozi b’iyi Banki bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gutanga impano, gusangira n'abakiliya no kubaha umwanya wo kubagezaho ibyifuzo n'ibibazo bafite. Ibikorwa byo gusoza icyo cyumweru byasorejwe ku cyicaro gikuru cy’iyi Banki.

Ibikorwa byakozwe mu cyumweru cyagenewe abakiriya byari biyobowe na Vincent Istasse, Umuyobozi mukuru w'iyi Banki umaze iminsi mike ahawe iyo nshingano muri Bank of Africa Rwanda.

Yavuze ko amaze imyaka 12 akorana n’iyi Banki ariko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, akaba yishimiye gukomeza gufatanya n’abandi bakozi bagenzi be mu kurushaho guha serivisi nziza ababagana mu Rwanda.

Mu butumwa yageneye abakiliya mu cyumweru cyabahariwe; yabijeje ubufatanye no kubaba hafi igihe cyose.

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Bank of Africa, Nkubito Samuel yagize ati “Icya mbere tubahoza ku mutima, ikindi ni uko turimo dutekereza uburyo serivisi zose zacu dutanga zashyirwa ku ikoranabuhanga ku buryo mu myaka ibiri iri imbere buri mukiliya ushaka serivisi runaka azajya abasha kuzibona aho yaba ari hose.”

Yakomeje agira ati “Tugerageza gushakisha icyatuma abakiliya bacu barushaho kunezerwa. By’umwihariko muri iki cyumweru, tuzi neza ko mu myaka yose irindwi tumaze iyi Banki ibaye iy’ubucuruzi aribo tubikesha. Turashimira cyane abakiliya bacu k’ubw’ubufatanye buhoraho kuko umwaka ku wundi bagenda biyongera kandi ibyo bikaba bigaragaza ko bishimira ibyo tubagezaho.”

Nkubito Samuel yavuze ko mu rugendo iyi banki ifatanyije n’abakiliya bayo, hari serivisi nshya za ‘Pack’ zabashyiriweho kugira ngo barusheho kunogerwa.

Ati “Twafashe serivisi zacu nyinshi zitandukanye tuzibumbira hamwe ku buryo mu gihe umukiliya afunguje TUZA Pack cyangwa NYURWA Pack ashobora kubona inguzanyo ku giciro kiri hasi ugereranyije n'igisanzwe,, agahabwa ikarita ya ATM ku buntu ndetse n'agatabo ko kubikuza, kandi agahabwa n’uburyo bwo kwizigama yihitiyemo ndetse n’izindi serivisi zitandukanye ku giciro kimwe kandi gihendutse yishyura buri kwezi.”

Yavuze ko kandi mu rwego rwo gukomeza korohereza ababagana, Banki yashyizeho uburyo bushya bufasha abanyeshuri n’ababyeyi kubona amafaranga yo gukemura ibibazo byose bijyanye n'amashuri aho bahabwa inguzanyo itangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri nta nyungu uretse komisiyo yo gukurikirana dosiye yishyurwa rimwe gusa uhawe iyo nguzanyo.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya n’Amashami yose ya Bank of Africa mu Rwanda, Ruzigana Indahemuka Boris, yavuze ko ibyo bakora n’ibyo bageraho byose babikesha abakiliya.

Ati “Dukorera hamwe guhera ku mukozi wo hasi kugira ngo hahuzwe imbaraga zo kubitaho mwebwe mwese abatugana, niyo mpamvu iyo bigeze muri iki cyumweru dufata umwanya twese hamwe n'ubuyobozi bwose tukabegera ndetse tukanabaganiriza, tugasangira tukumva n’ibitekezezo kugira ngo bizadufashe kurushaho gukomeza kubagezaho serivisi inoze.”

Yongeyeho ati “Cyabaye icyumweru cyiza kuko twageze ku ntego twari twihaye. Na nyuma y’iki cyumweru turizeza abakiliya bacu ko tuzakomeza gukora neza kuko aribo pfundo ry’ibyo dukora.”

Bank of Africa ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ikaba ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu. Ifite intego yo kongera abayihagarariye hirya no hino mu gihugu (agents) no gushishikariza abakiriya bayigana gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi z’imari.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Vincent Istasse, aganira n'abakiliya b'iyi banki
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Vincent Istasse, aganira n'abakiliya b'iyi banki
Bank of Africa yijeje abakiliya serivisi zinoze no kwita ku byifuzo byabo
Bank of Africa yijeje abakiliya serivisi zinoze no kwita ku byifuzo byabo
Ni icyumweru cyaranzwe n'umusangiro hagati y'abakozi n'abakiliya ba Bank of Africa
Ni icyumweru cyaranzwe n'umusangiro hagati y'abakozi n'abakiliya ba Bank of Africa
Itangwa rya serivisi ryaranogejwe  muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya
Itangwa rya serivisi ryaranogejwe muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya
Umuyobozi mukuru wa Bank of Africa, Vincent Istasse, agenera impano abakiliya
Umuyobozi mukuru wa Bank of Africa, Vincent Istasse, agenera impano abakiliya
Habayeho umwanya wo gusangira umutsima mu mashami yose ya Bank of Africa mu Rwanda
Habayeho umwanya wo gusangira umutsima mu mashami yose ya Bank of Africa mu Rwanda
Byari ibyishimo ku mpande zombi
Byari ibyishimo ku mpande zombi
Byabaye icyumweru cy'ibyishimo ku bakiliya ba Bank of Africa n'abayobozi bayo
Byabaye icyumweru cy'ibyishimo ku bakiliya ba Bank of Africa n'abayobozi bayo