Athanase Byiringiro ucururiza mu Karere ka Huye yatsindiye amafaranga y’u Rwanda 1,180,000 mu gihe Chrisologue Ishimwe ukorera Developement pour Enfants yatsindiye 1,150,000.

Nyuma yo gutsindira aya mafaranga, aba bombi banabaye abanyamahirwe babiri b’icyumweru bishyuriwe itike y’indege kuva i Kigali kugera i Rubavu aho bamara iminsi ibiri bafashwe neza muri Serena Hotel.

Ubwo buriraga indege, Umuyobozi muri Airtel Rwanda (Devices and Data manager), Chrysanthe Turatimana yavuze ko ibi ari ukugeza ku bafatabuguzi babo ibyo babasezeranyije.

Ati “Turimo turakora ibyo twiyemeje bijyanye no kugeza ku bafatabuguzi bacu ibyiza biruta ibindi. Turabashishikariza gukomeza gukoresha serivisi zacu kuko hamwe na Airtel buri wese ashobora gutsinda.”

Poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel inyura kuri TV1 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa moya z’umugoroba.

Muri iyi poromosiyo abafatabuguzi ba Airtel batombola inyongera
ya 300% n’igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda angana na
miliyoni n’igice.

Abanyamahirwe babiri b’icyumweru bishyurirwa itike y’indege kuva i Kigali kugera i Rubavu bakamara iminsi ibiri bafashwe neza muri Serena Hotel ndetse bagahabwa n’ibihumbi 100 byo guhahisha.

Chrysanthe Turatimana umukozi muri Airtel ashimira Byiringiro ubwo yari agiye gufata indege yerekeza i Rubavu nka kimwe mu bihembo yatsindiye muri “Ni Ikirengaaa” ya Airtel
Chrysanthe Turatimana umukozi muri Airtel ashimira Byiringiro ubwo yari agiye gufata indege yerekeza i Rubavu nka kimwe mu bihembo yatsindiye muri “Ni Ikirengaaa” ya Airtel
Byiringiro nawe ni umunyamahirwe watsindiye ibihembo muri Ni Ikirengaaa
Byiringiro nawe ni umunyamahirwe watsindiye ibihembo muri Ni Ikirengaaa