{Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yemeje ingengo y’imari izakoreshwa n’ako karere mu mwaka wa 2014-2015, isaga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda (15,468,072,432Rwf), igice kinini kikazakoreshwa mu buzima busanzwe asigaye agashyirwa mu bikorwa by’iterambere.}

Ingengo y’imari y’imari y’Akarere ka Gasabo izakoreshwa mu mwaka wa 2014-2015, isaga Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda, 58.6% azakoreshwa mu bikorwa by’ubuzima busanzwe, birimo kuamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Na ho 47.4% akazashyirwa mu bikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w'akarere ka Gasabo ashyikirizwa ingengo y'imari na Perezida wa Nyajyanama y'akarere
Umuyobozi w'akarere ka Gasabo ashyikirizwa ingengo y'imari na Perezida wa Nyajyanama y'akarere

Ingengo y’imari izakoreshwa n’ako karere uyu mwaka yiyongereye 16% ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2013-2014, yasagaga Miliyari 14,6 z’amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe ariko ku gipimo kingana na 80% na ho ayari agenewe ibikorwa by’iterambere agakoreshwa kugeza kuri 68%.

Umyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy atangaza ko hari ibyagendeweho mu gusaranganya ibikorwa. Agira ati “abaturage bacu hari abadafite amazi, icyo kintu ni ngombwa. Icyo tukiganiriyeho n’inma njyanama twemeranyije ko nibura muri iyi ngengo y’imari dukora uko dushobore ahantu hose hakagera amazi (…) Hari ibindi udashobora kwirengagiza n’iyo waba udafite ingengo y’imari ugomba kuyishaka, birimo umutekano w’igihugu kuko ugomba kwitabwaho cyane ndetse n’ibibazo by’abaturage twabihaye ingufu cyane.”

Iyi ngengo y’imari yiyongereyeho amafaranga agera kuri miliyari zirenga 14,6, ije isanga bimwe mu bibazo aka karere gakeneye gucyemura birimo iby’ibikorwa remezo, nk’uko byatangajwe na Alfred Munyetwari, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gasabo.

Akomeza atangaza ko akurikije uko ibikorwaremezo bikenewe muri aka karere asanga byaragenewe amafaranga make. Agira ati “Habayemo imbaraga nke bitewe n’igihe twakiriye amafaranga, yaje mu by’ukuri umwaka urimo urangira ku buryo kugira ngo dushobore gukora ibyo dukwiye gushyira mu bikorwa biruhanya.”

Abajyanama mu kungurana ibitekerezo bavuga ko basanga ingengo y’imari yagenewe Akarere ka Gasabo ari nke cyane bitewe n’uko abaturage bagatuye bangana ndetse n’ibikorwa bakeneye gukora. Basanga byaba byiza ingengo y’imari bagenerwa na Leta ikwiye kujya ishingira ku mubare w’abatuye akarere no ku bikorwa bikenewe muri ako karere.

Muri iyi ngengo y’imari isaga miliyari 15,4 Akarere kazishakaho asaga 50% na ho ayo bagenerwa na Guverinoma azabe asaga 49%. Akarere ka Gasabo kakaba kariyemeje gutanga raporo izira icyasha ku mugenzuzi w’imari ya Leta, hubahirizwa inama bagiriwe.

Abajyanama b'akarere ka Gasabo bemeza ingengo y'imari y'umwaka wa 2014-2015
Abajyanama b'akarere ka Gasabo bemeza ingengo y'imari y'umwaka wa 2014-2015
Abajyanama b'akarere ka Gasabo
Abajyanama b'akarere ka Gasabo

[email protected]