Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro igaragaza ko mu mwaka wa 2015, urwego rw’amahoteli rwinjije miliyari zisaga 8 na ho ubwubatsi bukinjiza asaga miliya 11.8 z’amafaranga y’u Rwanda mu isanduku y’imisoro.

Bisobanuye ko mu misoro yinjijwe ingana na miliyari zirenga 800,izi nzego zombi zinjiye gusa agera kuri miliyari 20.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Richard Tusabe, Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yagaragaje ko umusaruro w’ imisoro iva mu nzego z’amahoteli n’ubwubatsi udashimishije ugeranyije n’umuvuduko mu iterambere izi nzego ziriho mu Rwanda.

Yagize ati “Iyo usuzumye uko igihugu cyacu kigenda gitera imbere, usanga inzego z'amahoteli n'ubwubatsi zifite umuvuduko ushimishije ariko wasuzuma umusanzu zitanga mu misoro ugasanga ziracyacumbagira.”

Tusabe agaragaza ko ibi bishobora kubera inkomyi intego yo kwinjiza amafaranga akomoka ku misoro arenga miliyari igihumbi iki kigo giteganya kwinjiza uyu mwaka.

Ni gute izi nzego zanyerezaga imisoro?

Richard Tusabe agaragaza ko mu kwishyuza imisoro abakora mu bwubatsi hari harimo ibibazo byinshi bituma bamwe mu bakora uyu mwuga banyereza imisoro ya leta.

RRA ngo yakoraga igenzura ry’imisoro nyuma y’uko inyubako yuzuye, ibyatumaga bamwe mu banyamahanga bambura leta kuko hari igihe RRA yajya gukora igenzura igasanga baragiye.

Gusa ashimangira ko ku bufatanye n’umujyi wa Kigali RRA ifite ingamba nshya zo gukurikirana iyi misoro aho izajya itangira kwishyuza uwubaka inzu agitangira igikorwa.

Yanavuze ko na ba nyakabyizi bahembwa amafaranga guhera ku bihumbi 30 by'amafaranga y'u Rwanda bazajya batanga umusoro uzishyurwa na ba nyiri ukubakisha inzu bakazaba basabwa kuyongera ku mishahara yabo.

Yagize ati ‘’Nyakabyizi uyu munsi ashobora kuba akorera nibura amafaranga ibihumbi bine cyangwa bitanu ku munsi. Niba akoze iminsi 20 ashobora kubona ibihumbi ijana. Kuki wumva ko atasoreshwa ukajya gusoresha umwarimu uhembwa ibihumbi 70?’’

Abanyamahoteli bavugwaho ko bamenyekanisha imibare y'abo bacumbikiye itari yo ugasanga niba hari nk'abantu 20 bacumbitse bamenyekanisha 10 bonyine bakaba ari na bo batangira imisoro.

Ingengo y’imari y'u Rwanda y’umwaka wa 2016-2017 izaba ingana na miliyari 1949.4
Akomoka ku misoro azagera kuri Miliyari 1,071.6 bingana na 55%, naho andi mafaranga agera kuri Miliyari 110.8 akazakomoka ku bindi bitari imisoro.

Richard Tusabe, Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro
Richard Tusabe, Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro
Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro
Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro