{Isoko rigezweho rikomeye cyane ryo muri Kenya”Uchumi “rigiye gufungura amaduka manini 3 mu Rwanda muri uyu mwaka muri gahunda yaryo yo kwiyagura.}

Umwe mu bayobozi b’iryo soko Jonathan Ciano yavuze ko bizeye ko abakiriya baziyongera muri uyu mwaka , yemeje ko igabanuka ry’ibiciro bya Peteroli rizatuma abantu bagura ibintu byinshi.

Umwaka ushize Uchumi yashoye amashilingi 896 igamije gufungura amashami mashya muri Afurika. Ciano avuga ko mu mpera za 2015 Uchumi izaba yamaze gutaha andi mashami 13 harimo atatu yo mu Rwanda.

Mu Rwanda, Uchumi izafungura amashami mu Mujyi wa Kigali, Muhanga na Musanze. yari isanzwe ikorera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Mu Rwanda hari hasanzwe hari amasoko agezweho mu kerere,Simba na Nakumatt, isoko .Uchumi bisobanura “Ubukungu” ni isoko rigezweho ryashinzwe mu 1975.