Nkuko bigaragara kuri iyi raporo yasohotse ku itariki 27 Ukwakira 2015 igaragaza uko ishoramari ryoroherejwe hagati ya Kamena 2014 na Kamena 2015 mu bihugu 189, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 62 ku isi mu gihe umwaka ushize rwari rwaje ku mwanya 55.

Mu gihe u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya irindwi yose hari ibindi b’ibihugu byo mu karere byabashije kuzamuka birimo nka Kenya iri ku mwanya w’108 mu gihe umwaka ushize yari ku mwanya w’129 mu gihe Uganda nayo yavuye ku mwanya w’135 ikagera 122.

Ku rwego rwa karere u Rwanda rwaje ku mwanya wa 2, mu gihe ku mwanya wa mbere haje ibirwa bya Maurice, ku rwego rw’isi kikaba kiri ku mwanya wa 32.

Ku mwanya wa mbere ku isi haje Singapore naho umwanya wa nyuma haza Eritrea.

Iyi raporo ya Banki y’Isi itondeka ibihugu ikurikije uko umuntu abantu boroherezwa gutangiza ubucuruzi, uko bahabwa ibyangombwa byo kubaka, uko bandikisha imitungo, kubona inguzanyo, uko imisoro yishyurwa, uko abashoramari bato bashyigikirwa, amategeko agenga isoko ry’umurimo n’ibindi.

Muri iyi raporo ibihugu nka Costa Rica, Uganda, Kenya, Cyprus, Maruritania, Uzbekistan, Kazakhstan, Jamaica, Senegal na Benin biri mu byaranzwe n’izamuka ry’ubukungu kurusha ibindi mu 2014/2015.