{U Rwanda kimwe na Botswana, Ghana na Uganda ni byo bihugu byashyize igorora abashoramari bakunguka cyane mu 2014 muri Afurika.}
Ikinyamakuru Mail and Guardian kivuga ko ubushakshatsi bukorwa bareba inyungu z’ibigo by’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bwagaragaje ko abashoye imari yabo mu Rwanda bungutse ku buryo buhambaye.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zo kureshya abashoramari kandi kimwe mu bihugu bifite icyerekezo (Vision) gihamye kandi gifatika.
Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , igihugu cyateye imbere bigaragara , n’umubare w’abashoramari baturuka hanze wiyongera vuba.
U Rwanda rwakemuye ibyabangamiraga abacuruzi hashyirwaho gahunda ziborohereza nk’iyo kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi hakoresheje internet kandi ntibimare amasaha.
Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yo guteza imbere ishoramari kurushaho, hubakwa ibikorwa remezo.’
Icyegerenyo Legatum Institute yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE) yakoze nyuma y’ubushakashatsi mu bihugu 38 bya Afurika, cyagaragaje ko u Rwanda ari cyo gihugu gifite ubukungu bwiyongera vuba kurusha ibindi muri Afurika, kikaba n’icya 8 mu bihugu birumbutse muri Afurika.
Kuri urwo rutonde, u Rwanda ni cyo gihugu cyazamutse cyane kuko rwavuye ku mwanya wa 13 rukagera ku mwanya wa 8 mu bihugu birumbutse muri Afurika.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ubukungu bw’Igihugu bwazamutseho 7.8 mu gihembwe gishize (Nyakanga, Kanama na Nzeri) ugeranyije n’umwaka ushize.
Mu kugereranya n’uko bwari buhagaze iki gihe mu 2013, imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare(NISR) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse bukava kuri miliyari 1,233 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2013 bugera kuri miliyari 1,393 mu gihembwe cya gatatu cya 2014.




Ibitekerezo 0