Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kimenyerewe mu gukora ubushakashatsi mu by’ishoramari, Rand Merchant Bank, kivuga ko u Rwanda na Tanzania kuri uru rutonde byasimbuye Kenya na Libiya byasubiye inyuma.

Raporo y’iki kigo itondeka ibihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika, aho Afurika y’Epfo iyoboye ibindi ikaba ikomeje kuba ahantu heza hakurura abashoramari n’ubukungu bwayo bukayikundisha abashoramari.

Iyi raporo ivuga ko u Rwanda na Ethiopia byazamuye ubukungu bwabyo mu buryo budasanzwe bituma bivana Kenya mu bihugu 10.

Raporo ivuga ko u Rwanda ari igihugu gito cyane ariko ko amavugururwa rwakoze mu rwego rwo korohereza abashoramari yaruzamuye byihuse kuko byabahaye isura nziza y’ahantu ho gushora imari.

Afurika y’Epfo iyoboye uru rutonde ikurikiwe n’ibihugu bisanganywe ubukungu butajegajega nka Nigeria, Ghana, Maroc na Tunisia. Hejuru y’ibi bitanu haza igihugu cya Misiri, Ethiopia, Algeria, u Rwanda na Tanzania.

Ibihugu bya Libiya na Kenya byasubiye inyuma biva mu 10 bya mbere imyanya yabyo ifatwa n’u Rwanda na Tanzania, bikekwa ko byaba biterwa n’ibibazo by’umutekano n’ibitero by’iterabwoba.

Ikindi cyateye bimwe mu bihugu gusubira inyuma nk’uko raporo ibivuga, harimo indwara z’ibyorezo nka Ebola, amahame akomeye ashingiye ku madini no kunanirwa gushyiraho amategeko yorohereza abashoramari.

Byari byitezwe ko Kenya izaba irembo ry’abashoramari mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ikagira imbogamizi zishingiye ku mategeko.

U Rwanda rwatangiye kumenyekana cyane nk’ahantu hashorwa imari kuva mu 1999 ubwo rwatangiraga kugaragaza impinduka mu kuzamuka k’ubukungu bwarwo no gushyiraho amategeko yorohereza abashoramari nk’uko iyi raporo ibivuga
Kugeza ubu u Rwanda ruyoboye ibihugu byose byo mu Karere mu gukurura abashoramari mpuzamahanga nyuma y’aho Kenya isubiriye inyuma nk’uko bigaragara muri iyi raporo yayishyize ku mwanya wa 11.