{Abafashabiganiro muri gahunda ya ‘Mvura Nkuvure’ bo mu Karere ka Rulindo bagabye amatsinda yibandwaho mu guhugura imiryango ku gutanga no gusabana imbabazi.}
Serabwa Emmanuel umuhuzabikorwa wa gahunda ya “Mvura Nkuvure” ku rwego rw’igihugu, yavuze ko uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Itorero rya Anglicani mu Rwanda Diocese ya Byumba, Umuryango Prison Felloworship Rwanda n’Umuryango Duhumurizanye Iwacu.
Amatsinda yibandwaho harimo itsinda ry’abasigajwe inyuma n’amateka, itsinda ry’imiryango ibana mu makimbirane, itsinda ry’abakobwa babyariye iwabo hamwe n’itsinda ry’imiryango y’abarokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye.
Aya matsinda bayahabwa n’ubuyobozi bw’imirenge. Iyo abantu bamaze kumenyana mu matsinda ni bwo batangira kwirekura bagatangira gutanga ubuhamya bwabo mu gihe hari abifunga bakanga kwirekura bitewe no gutinya gutanga ibitekerezo byabo mu bo badahuje ibibazo.
Abari mu matsinda nibo bihitiramo ibaganiraho n’ibyo baheraho bitewe n'ibyo baha uburemere.
Ubwo abafashabiganiro 42 bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye kuri EAR Diocese ya Byumba mu mpera z’icyumweru gishize, barebeye hamwe ibibazo n’ibisubizo bigaragara mu biganiro bifasha abantu kubohoka bakisanzura bagasabana imbabazi kandi n’abazisabwe bakazihabwa.
Nyirandama Chantal ushinzwe Mvura Nkuvure mu Karere ka Rulindo, yavuze intego y’aya mahugurwa ari ukureba aho imirimo igeze, imbogamizi aba bafashabiganiro bahura nazo n’ibindi.
Nyirandama yakomeje agaragaza ko ubusanzwe ibiganiro bimara ibyumweru 15, bikagira ibyiciro 6, abari imbere muri Rulindo bakaba bageze ku cyumweru cya 9.
MukakayangeVeronica umwe mubahugura yavuze ko aya mahugurwa abafasha ibiganiro muri iyi gahunda yo gukemura ibibazo mu miryango hakoreshejwe ibiganiro mu matsinda.
Mukakanyange yongeyeho ko umusaruro uzava muri aya mahugurwa ari uko bizatuma akazi gasigaye kihuta, abantu bafunguke basabe imbabazi banazitange, bakire ibikomere bafite.
Imwe mu mbogamizi ikomeye muri iyi gahunda ni uko hari abanze kuza mu matsinda ngo birekure bafunguke babohoke nk’uko byagaragajwe n’abafashabiganiro.
Iyi gahunda yshyizweho mu Karere ka Rulindo n’ahandi mu rwego rwo kuvana ibyiciro by’abayarwanda bahuye n’ihungabana kubera amahano yagwiriye u Rwanda yatewe mu 1994, no guhosha amakimbirane mu miryango.

Ibitekerezo 0