Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2015, ubwo abikorera bo mu Karere ka Nyamasheke bari mu mwiherero ugamije kureba imikorere yabo n’uburyo bwo kuyiteza imbere kurushaho, Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Nyamasheke, Faida Jean Marie Vianney, yavuze ko Nyamasheke ifite amahirwe ataba ahandi mu Rwanda, akwiye kubyazwa umusaruro.

Yemeje ko aka karere gafite ibintu byinshi bishobora kubyazwa umusaruro hakagaragara itandukaniro mu bikorera ba Nyamasheke n’ahandi mu Rwanda, bigatanga akazi ku baturage kandi ubukungu bukiyongera mu miryango yabo no mu gihugu hose.

Faida ariko avuga ko abikorera bo muri aka Karere bataramenya aya mahirwe n’uburyo bwo kuyakoresha.

Yagize ati“Dufite ikiyaga cya Kivu, aya ni amahirwe. Dufite ishyamba rya Nyungwe ndetse n’ubutaka bwera cyane ku buryo nitwishyira hamwe tukuzuza ibyo dusabwa, tuzabasha gutera imbere tukagaragaza itandukaniro n’ahandi."

Bamwe mu bikorera bo muri aka Karere bemeza ko aya mahirwe ahari ariko akaba atangiye kugaragaza ibyiza byayo uko ibikorwaremezo byiyongera.

Umwe muri bo, Majyambere Venuste, yagize ati “Uko ibikorwa remezo bigenda byiyongera ni ko tugenda dukanguka tukabona aya mahirwe twashoramo tugatanga akazi kandi tukunguka. Dufite ikiyaga cya Kivu twabungabunga, dufite ubutaka bwera ikawa nyinshi ndetse n’icyayi, inkengero z’ishyamba rya Nyungwe hera imbuto n’indabo twagurisha n’ibindi.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, yabwiye abikorera ko igihugu kibateze ho iterambere ryihuse, bakaba basabwa guhaguruka bagakora ibikorwa bigaragara.

Yagize ati “Nimubyaze amahirwe ari mu gihugu umusaruro, ni mwe bukungu bw’igihugu, ni mwe nkingi y’ubukungu bw’igihugu, nimube bashya muhumuke tubabone.”

PSF ifite inshingano zo kubumbira hamwe abikorera bakiteza imbere, bagahabwa amahugurwa, ingendoshuri ndetse no gushaka ishoramari ryakorera mu karere.