{Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yihanangirije abafite inganda zitunganya ikawa mu Rwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma ubwiza bw’ikawa bugabanuka aho atunga agatoki abanyenganda kuba ba nyirabayazana w’igabanuka ry’ubwiza bwa kawa kandi ari ryo shingiro ry’ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.}
Mu kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa hanze (NAEB) cyagiranye n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bwa kawa mu Rwanda, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata yagaragaje ko atishimiye igabanuka ry’ubwiza bw’umusaruro wa kawa ijyanwa ku isoko mpuzamahanga.
Minisitiri Kalibata yibukije abanyenganda zitunganya ikawa ko ikawa iva mu Rwanda nta kindi ishobora gupiganisha ku isoko mpuzamahanga kitari ubwiza bwayo yanubatseho izina ku ruhando mpuzamahanga, bityo ashimangira ko atazihanganira uzasenya iryo zina.
Yagize ati “Njyewe ntawe nzemerera ko adusenyera izina, twubatse izina none murarwanira kurisenya……izina twubatse tugomba no kuririnda.”
Bamwe mu bacuruzi bikomye abahinzi ba kawa bavuga ko basigaye babaha ikawa zitameze neza ndetse kandi n’izo babonye bakazirwanira n’abamamyi ba kawa akenshi baba banazibacura bitewe n’ibihuha baba bakwije mu bahinzi ko aribo bagura kawa ku giciro cyiza.
Umwe mu bahinzi yagize ati “Ubu dufite ikibazo gikomeye gishobora no kudushora mu gihombo kuko ikawa twajyaga dutoranya iminsi ibiri, ubu tuyitoranya iminsi ine kandi n’abakozi bayitoranya bariyongera ku buryo tubihomberamo.”

Dr Kalibata yabwiye aba banyenganda ko ikibazo cy’umusaruro wasubiye inyuma gikwiye badakwiye kugishakira ku bahinzi ba kawa, na cyane ko abahinzi bahingaga kawa yahigaga izindi ku rwego rw’isi batahindutse, ahubwo ikibazo kiri mu banyendanda ubwabo.
Minisitiri uvuga ko isarura ritaha azikurikiranira umusaruro wa kawa akarere ku kandi, ashinja aba banyenganda zitunganya kawa kurwanira umusaruro bigatuma batita ku ikawa bagura.
Yagize ati “Mwebwe murarwanira ikawa, n’imyanda yose[ikawa]bazanye mukagura ntimutume bashyira ubwenge ku gihe ngo bakore neza ikawa bahinga.”
Minisitiri kandi yongeyeho ko abanyenganda baguran ikawa ari bo bakwiye kwibutsa abaturage kubaha ikawa nziza, itari nziza ntigurwe.
Muri iyi nama hafashwe imyanzuro y’uko inzego zose zigiye gufatanya kongera kuzamura umusaruro wa kawa, by’umwihariko hemezwa ko umucuruzi utunganya kawa uzajya uzajya agaragaraho kawa itameze neza kuzajya abibazwa.
Mu kwezi kwa gatatu kandi hateganyijwe inama yihariye iziga uburyo indwara y’agasurira yadutse mu ikawa yarwanwa burundu mu rwego rwo kurushaho guharanira umusaruro uhiga iyindi ku rwego mpuzamahanga.
Uretse Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, iki kiganiro cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba NAEB harimo n’umuyobozi mukuru Kayonga George William.



Ibitekerezo 0