Mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Huye ni ho hari icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye gifite ubuso bwa hegitari 50.

Muri icyo gice hari inganda zafunze imiryango ku buryo bamwe mu baturage bari barahabonye akazi ndetse n’abubatse amacumbi hafi yaho bavuga ko byabateje igihombo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange mu Kiganiro ‘Sobanuza’ cya Radio Salus, yasobanuye ko bamaze kugeza amazi n’amashanyarazi mu cyanya cy’inganda ariko hataracibwamo imihanda.

Ati “Kubyaza icyanya cyahariwe inganda umusaruro byo byaratinze, impamvu yabiteye icya mbere kwari ukugezamo ibikorwaremezo. Hashyizwemo imbaraga mu gihe gitambutse hagezwamo amazi n’amashanyarazi ariko imihanda iba imbogamizi kuko ingego y’imari iteganyijwe kugira ngo hariya hantu hatunganywe imihanda mu nyigo yakozwe nibura ni nka miliyari 11 Frw.”

Yakomeje avuga ko izo miliyari 11 Frw zitabonekeye ku gihe ariko bagiranye ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kugira ngo byihutishwe.

Kugeza ubu muri icyo cyanya cy’inganda hari uruganda rutunganya imyanda n’urutunganya ibiryo by’amatungo rwitwa ‘Huye Animal Feed Factory’ gusa.

Hatangiye kubakwa uruganda ruzatunganya ifu n’urundi ruzatunganya amazi na vino na rwo ruri kuzamurwa.

Uruganda rumaze imyaka 10 rufunzwe rugiye kongera gukora

By’umwihariko Uruganda rwitwa Rwanda Agribusiness Industries (RABI) rwatunganyaga ibishyimbo ruherereye muri icyo cyanya rumaze imyaka igera ku 10 rufunze imiryango.

Ukihagera ubona ruzengurutswe n'ibihuru, inyubako y’uruganda yaratangiye kwangirika, imbuga yaramezeho ibyatsi, ibigega byafataga amazi bimwe byarashwanyutse.

Sebutege yavuze ko mu gihe gito rugiye kongera gufungura imiryango kandi ruzakoreshwa n’umushoramari wari urufite mbere.

Nyiraminani Léonie wari ufite akazi muri urwo ruganda avuga ko yahuye n’igihombo nyuma yaho ruhagaritse ibikorwa.

Urundi ruganda ruri muri ako gace rumaze igihe rufunze imiryango ni urwatunganyaga impu, rwitwa ‘Tannerie de Huye’. Aho rwakoreraga habaye amatongo.

Muri icyo cyanya hari uruganda rutunganya ikawa ariko rukora amezi make mu mwaka bitewe n’uko ikawa yeze ubundi rugafunga imiryango.

Niyirora Paul wahubatse inzu mu buryo bw’ishoramari azi ko azabona abakiliya bazikodesha, avuga ko yahombye kuko yari abiteze mu bakozi b’izo nganda.

Ati “Hari abakozi bakoraga muri ziriya nganda zafunze; twabakodeshaga inzu zacu zikabona abazibamo none ubu turi mu gihombo kuko zibereye aho gusa.”

Meya Sebutege yavuze ko nyuma y’uko habonetse igishushanyombonera cy’umujyi wa Huye bigiye korohera abashoramari bubaka inganda nshya no gufungura izafunzwe.

Ati “Byasabye ko hanakorwa igishushanyo mbonera cy’uko izo nganda zajyamo bijyanye n’ibyo zikora, hatazaza wenda uruganda rutunganya imiti rwegeranye n’urukora ibishobora kuba byakwangirika mu gihe byegeranye.”

Yavuze ko icyo hari abashoramari batangiye guhabwa ibyangombwa bagomba kubaka inganda muri icyo cyanya bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Ati “Hari n’urundi rugiye kubakwa rw’umuntu wifuza kuzatunganya amavuta muri avoka, ngira ngo ibyangombwa yamaze kubibona.”

Yavuze ko mu gihe hataraboneka ubushobozi bwo kubaka imihanda muri icyo cyanya, harebwa uburyo yaba ikozwe mu buryo bworoheje noneho ikagenda itunganywa neza bijyanye n’uko amafaranga abonetse.

Hari n’ubundi buryo asanga bushoboka aho abikorera ku giti cyabo bagirana amasezerano na Leta bakahubaka imihanda, hanyuma ku kiguzi cy’ikibanza bakabyumvikanaho.

Abafite inganda ahatari mu cyanya cyazo bazazimura

Sebutege yavuze ko abashoramari bafite inganda mu bice bitari mu cyanya cyazo mu Karere ka Huye bazaganira na bo bakazimura.

Ati “Twifuza ko na zo twahana na bo igihe kugira ngo biborohereze, hanyuma inganda zose dufite zijye mu cyanya cyahariwe inganda.”

Yibukije ko inganda ari kimwe mu bishobora kuzamura iterambere ry’Akarere ka Huye kuko zitanga akazi ku bantu benshi zikazamura n’umusaruro kuko ziwongerera agaciro.

Huye ni kamwe mu turere umunani tw’igihugu twatangiriweho mu ishyirwa mu bikorwa rya politike y’inganda mu 2011, yemeza ko hagomba gushyirwaho ibishushanyombonera n’uduce twahariwe inganda mu turere.

Hakenewe miliyali 11 Frw kugira ngo hashyirwe imihanda mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Huye
Hakenewe miliyali 11 Frw kugira ngo hashyirwe imihanda mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Huye
Imihanda yo mu cyanya cy'inganda i Huye imeze nabi ahandi ni mu bihuru
Imihanda yo mu cyanya cy'inganda i Huye imeze nabi ahandi ni mu bihuru
Inyubako z'uruganda RABI zatangiye kwangirika
Inyubako z'uruganda RABI zatangiye kwangirika
Uruganda RABI rwatunganyaga ibishyimbo rumaze imyaka igera ku 10 rufunze imiryango, rugiye kongera gukora
Uruganda RABI rwatunganyaga ibishyimbo rumaze imyaka igera ku 10 rufunze imiryango, rugiye kongera gukora
Uruganda rukora ibiryo by'amatungo rwitwa ‘‘Huye Animal Feed Factory’’ ni rumwe mu zikora kandi zatanze akazi kuri benshi
Uruganda rukora ibiryo by'amatungo rwitwa ‘‘Huye Animal Feed Factory’’ ni rumwe mu zikora kandi zatanze akazi kuri benshi

[email protected]