{Itegurwa ry’imishinga minini ku bifuza kubaka mu mujyi wa Kigali riracyagorana kuko hakigaragara amakosa mu mitegurire y’imishinga. Abagenerwabikorwa b’Umujyi wa Kigali bakaba bagomba guhabwa ibisobanuro ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kandi hakazamurwa ubushobozi bw’abatanga n’abasuzuma imishinga.}
Ibi ni bimwe Minisiriri w’ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni yagarutseho ubwo yasuraga ikigo One Stop Center gishinzwe imiturire n’imitunganyirize y’umujyi, ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2013. Minisitiri Musoni yasabye abayobozi bacyo kwita kuri gahunda yo guha inyigisho abafite imishinga minini itandukanye yo kubaka; guha abagenerwabikorwa ibisobanuro ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ndetse no kuzamura ubushobozi bw’abatanga n’abasuzuma imishinga muri iki kigo, kugira ngo amakosa agaragara mu mishinga cyakira agabanuke.
Ministiri Musoni yagize ati “abagenerwabikorwa, abakozi bakurikirana, abatunganya igishushanyo mbonera ndetse n’abasuzuma imishinga y’abagenerwabikorwa, bakwiye guhabwa amahugurwa kenshi kugira ngo gahunda z’igishushanyo mbonera zigerweho neza kandi vuba.”
Minisitiri Musoni James yongeyeho ko abategura igishushanyo mbonera bagomba kumenya amategeko akigenga, bakayashyira mu bikorwa kandi hakabaho n’uko abatazajya bayubahiriza bazajya babihanirwa. Ibyo bikazatuma akazi kihuta kugira ngo usaba ibyangobwa byo kubaka abibonere igihe bityo bifashe mu iterambere ry’igihugu kuko ibyangombwa bitagomba kurenza iminsi 30 bidahawe ubisaba.
Liliane Uwanziga Mupende Umuyobozi w’Ishami ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi yatangaje ko hakiri imbogamizi aho abantu bazana imishinga irimo amakosa bigatuma imwe isubirwamo bikaba intandaro yo gutinda kubona ibyagombwa. Yagize ati “Tugiye gushyira ingufu mu gusobanurira abagenerwabikorwa ndetse n’abaturage muri rusange igishushanyo mbonera n’amabwiriza akigenga, ku buryo utayubahirije azajya abihanirwa.”
One Stop Center yashinzwe muri Mata 2010, mu rwego rwo korohereza abashoramari n’abafite imishinga minini hagamijwe guteza imbere Umujyi wa Kigali. Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kikaba kizamurikwa muri Gicurasi uyu mwaka.
Kugeza ubu iki kigo cyakira imishinga minini iri hagari ya 15 na 20 buri cyumweru, ariko igera kuri 60% isubizwa ba nyira yo kubera amakosa aba agaragaramo.




Ibitekerezo 0