Iki gihembo Shema yagihawe na BID Group One kuwa 22 Werurwe 2015
i Geneva mu Busuwisi.
International Quality Era Award kigenerwa ikigo cy’ubucuruzi cyagaragaje guhanga udushya kandi kirangwa n’imiyoborere myiza.
Shema yegukanye iki gihembo atoranyijwe mu bandi baturutse mu bihugu 179 byo hirya no hino ku Isi.

Shema yabwiye IGIHE ko guhembwa ari ishema kandi ko iki gihembo cyamufunguriye amarembo yo kwagurira ubucuruzi bwe.
Yagize ati“Ni igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga, gitanga amahirwe yo kwagurira ubucuruzi hirya no hino ku Isi. Nacyakiriye neza kandi bizanyongerera imbaraga zo gukomeza kunoza ibyo nsabwa, tunatanga serivisi zinoze.”
Akomeza avuga ko igihembo nk’iki cyigaragariza Abanyarwanda ko bashobora gukora ibiri ku rwego mpuzamahanga bifite ireme, kandi bitanga icyizere mu gushora imari mu Rwanda.
Mu Rwanda, Africa Medical Supplier AMS Ltd imaze guhemwa imyaka itatu mu
bigo by’ubucuruzi biciriritse 100 bitera imbere kurusha ibindi mu Rwanda (ya “TOP 100 Mid Size companies”, ibihembo bitangwa n’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) ifatanyije na KPMG.






Ibitekerezo 0