{Kuva aho Akarere ka Gasabo kimuriye abaturage bari batuye i Gacuriro bakanabarirwa amafaranga, abahasigaye bagera kuri 50 baratabaza Perezida wa Repubulika kuko basanga bagiye kwimurwa bidakurikije itegeko, mu gihe basabye akarere kubaha igishushanyo mbonera cy'amazu bakeneye ko yakubakwa aho batuye ntibagihabwe.}

Mu kiganiro kirambuye umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na bamwe mu baturage basigaye aho i Gacuriro ahaguzwe n’ Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize (RSSB), bivugiye ko kugeza magingo aya Akarere ka Gasabo kabimye uburenganzira bo gukomeza kubaka kandi bafite ubushobozi, ahubwo bagasabwa kubarurirwa imitungo ku ngufu.

Bakomeje bagira bati “Kugira ngo Umujyi wa Kigali uduhe impushya z’ubwubatsi wabanje kugenzura ushobozi dufite ndetse n’imitere y’ubutaka bijyanye n’inyubako twubatse, uyu munsi Akarere ka Gasabo kakavuga ko kagiye kutugenera amafaranga, dusanga ari akarengane gakomeye.”

Ikindi kandi abo baturage batangaza ni uko iyimurwa ryabo ridakurikije amategeko, kuko Akarere kahagurishije abagiye kuhakorera ibikorwa by'ubucuruzi, atari iby'inyungu rusange n'ubwo akarere ariko kabyita, kuko ikigo cyahaguze amazu kizubakamo ari ayo kugurisha, atari arebana n'ibikorwa rusange bifitiye abaturage bose akamaro.

Na none ngo amafaranga bazahabwa ni make cyane ugereranyije no muri za 2001 ndetse na 2004 ubwo baguraga ibibanza ndetse no kuba ibiciro by’ikoresho by’ububatsi byaruriye ku isoko, akaba ari zimwe mu mpamvu nyamukuru ziteye agahinda abo baturage biganjemo ba Rwiyemezamirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko umushoramari uzubaka muri uwo mudugudu azategekwa kuwushyiramo ibikorwaremezo byose bikinewe nk’imihanda, amazi, umuriro n’imiyoboro y’ikoranabuhanga.

Ndizeye yakomeje agira ati ”Ibi bikenewe rero umuturage ku giti cye ntiyabikora mu mudugudu wose. Twasabye ababishobora ko bazishyura ariko ntawabyitabiriye mu gihe babisobanuriwe bihagije.”

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo akomeza avuga ko igishushanyo mbonera kidasobanura amazu gusa, harimo n’ibindi bikorwaremezo biba bikenewe.

Amakuru atugeraho avuga ko nyuma yo kubarura imitungo yose y’abaturage bitarenze muri ukwezi kwa Cumi, Akarere kagiye kugenera abaturage bagera kuri 50 basigaye muri Gacuriro amafaranga yabo bityo bakimurwa mu maguru mashya, uzanga kuyafata agashyirwa kuri konti y'akarere, igihe azayakenera akazayahabwa.

Abo baturage basanga ubuyobozi bw’Akarere bubarenganya kuko bubatse bubareba bukaba bugiye kubimura no kubagenera amafaranga y’intica ntikize, mu gihe bubatse bafite ibyangombwa byose, kandi hari n'imishinga bateganyije kuhakorera akaba ari yo mpamvu bahahisemo n'ubuyobozi bukahabemerera.