{Banki yo muri Kenya izwi nka Co-operative Bank yatangaje ko igiye kwagura ibikorwa byayo mu bihugu bya Uganda, u Rwanda na Ethiopia.}
Televiziyo KTN yo muri Kenya dukesha iyi nkuru, ivuga ko Co-operative Bank ifite umugambi wo kugaragara ku masoko yo mu karere dore ko yakajije umurego mu kwagura ibikorwa byayo muri Kenya no muri Sudani y’Epfo.
Umuyobozi w’iyi banki, Dr. Gideon Maina Muriuki yagize ati “Turi kuganira n’ubuyobozi bwa Uganda. Ingengo y’imari duteganya irakabakaba miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika.”
Muri Sudani y’Epfo, Co-operative Bank irateganya gukoresha uburyo isanzwe izwiho muri Kenya bwo kuzamura ubushabitsi bw’amakoperative byatumye bizamura ibigo by’imari biciriritse ndetse n’abakiriya bayo bakiyongera dore ko bagera kuri miliyoni 10.
Dr. Muriuki akomeza agira ati “Nubwo twagize igihombo mu mpera z’umwaka ushize, turateganya kunguka muri uyu kuko dufite ubushobozi bwo gukuba kabiri ubushabitsi dufite muri iyi banki. Mu myaka iri imbere turibona nk’abazagira uruhare runini, ahatari muri Kenya gusa, ahubwo muri aka karere.”
Co-operative Bank ni banki ya gatatu nini muri Kenya kandi ubukungu bwayo bwariyongereye buva kuri miliyari 3.6 mu 2008 bugera kuri miliyari 10.87 mu 2013.
Iramutse itangije ibikorwa byayo mu Rwanda, Co-operative Bank yaba ari banki ya gatatu yo muri Kenya ibigezeho nyuma ya Kenya Commercial Bank (KCB) na Equity Bank.





Ibitekerezo 0