{Kitabi Cultural Village ni hamwe mu hafasha ba mukerarugendo basura Pariki ya Nyungwe gusobanukirwa amateka y'u Rwanda. N'inzu yubatse ku buryo bw'ingoro y'umwami Kigeri wabaga i Nyanza, ifite umwihariko wo gusobanurira ba mukerarugendo umuco nyarwanda n'amateka y'ibwami. }
Nzamurambaho Jean Baptsite Umuyobozi wungirije w'ikigo yadusobanuriye birambuye ibikorerwa kuri Kitabi Cultural Village, agira ati "Aha ni ingoro y’Umwami Kigeri wabaga i Nyanza, tubasha gusobanurira ba mukerarugendo batugana, amateka atandukanye ku muco nyarwanda wiganjyemo ibikorwa byakorerwaga Umwami".
Yasobanuye ko i Bwami habaga hubatse ukwaho, aho Ingoro y'Umwami yagiraga udusongero 2 twitwa"Amashyoro" tutabaga ku zindi nzu z'abaturage.
Avuga ko Kitabi Cultural Village igizwe n'inzu zitandukanye za Kinyarwanda zigaragaza ibice bitandukanye bindi birimo inzu zabaga mu gikari zirimo izari zigenewe amata n'inzoga y'Umwami.
Yasobanuye ko inzu y’amata yabagamo abakobwa b’amasugi babaga bacunda amata y’Umwami. Inzu y'inzoga yabagamo abasore b'imanzi.
Kitabi Cultural Village yakira ba mukerarugendo, ababishaka bakaharara; muri izo nzu za Kinyarwanda zifite uburiri buzwi ku izina ry'urutara.
Izi nzu zisobanura amateka y'Umwami, aho ku rutara Umwami yabaga atetse, yitegereza abakobwa beza b'amasugi ikambere aho babaga bicaye bitegeye Umwami.
Ingoro y'Umwami ifite iziko aho botaga bagashyira imbeho.
Nzamurambaho yasobanuye ko ba mukerarugendo bayisura bakarara ku rutara rwa Kinyarwanda. Abanyamahanga batanga amadolari 40, Umunyarwanda we atanga amadolari 20.
Yagize ati ”Bamukerarugendo iyo baharaye tubasobanurira amateka y'i Bwami, tukabacira imigani ya Kinyarwanda, tukanabasakuriza, tukabasobanurira byinshi mu muco nyarwanda”.
Iyo uri kuri uyu musozi wa Kitabi aho Kitabi Cultural Village, uba ureba umusozi wa Giseke waranzwe n’amateka akomeye mu Rwanda, aho mu kinyejanacya 17 ku ngoma y’Umwami Cyirima, Abanyarwanda barwanye n’Abarundi maze bakabanyaga Ingoma, Abarundi bari barise Nangurwanda.
Kuri ubu iyo Ngoma iri mu Nzu Ndangamurage y’u Rwanda aho isurwa nka kimwe mu byaranze amateka y'u Rwanda.

Ibitekerezo 0