Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, Isi yose izaba yerekeje amaso mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, ahazabera ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’Ingagi.
Ni ku nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, hizihizwa ibi binyabuzima byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bisigaye hake ku Isi.
Uyu muhango umaze kumenyerwa nk’uhuruza amahanga kuko witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi, ibyamamare muri ruhago, sinema n’umuziki ndetse n’abaharanira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Kuri ubu abana b’Ingagi 23 nibo bazitwa amazina nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB. Buri mwana w’ingagi aba afite umushyitsi yaba uwaturutse mu Rwanda cyangwa hanze yahoo, umwita izina.
Yavutse tariki 27 Kanama 2023, abyarwa na Inyenyeri mu Muryango witwa AgashyaNi umwana w’ingagi wavutse tariki 19 Gashyantare 2023, abyarwa na Intango mu Muryango wa Muhoza. Ni umwana wavutse tariki 28 Werurwe 2023, abyarwa na Twitabweho mu Muryango wa MuhozaYavutse tariki 8 Ukwakira 2022, avuka kuri Ishyaka mu Muryango wa MutoboYavutse tariki 27 Gashyantare 2023, kuri Akarabo mu Muryango wa HirwaUyu we yavutse tariki 9 Ukwakira 2022, kuri Teta mu Muryango wa PabloYavutse tariki 14 Kanama 2022, abyawe na Kurinda mu Muryango wa NtambaraNi umwana wavutse tariki 6 Ukuboza 2022, avuka kuri Gatangara mu Muryango wa DushishozeNi umwana wavutse tariki 22 Nzeri 2022, kuri Shishikara mu Muryango wa DushishozeNi umwana wavutse tariki 22 Gashyantare 2023, kuri Taraja mu Muryango wa SegasiraNi umwana w’umukobwa wavutse tariki 1 Werurwe 2023, avuka kuri Sugira mu Muryango wa IsimbiNi umwana wavutse tariki 16 Mutarama 2023, avuka kuri Isaro mu Muryango wa MusirikareYavutse tariki 14 Gicurasi 2023 kuri Muntu mu Muryango wa MusirikareYavutse tariki 4 Nzeri 2022, kuri Icyamamare mu Muryango wa KwitondaYavutse tariki 12 Ukuboza 2022 kuri Sulubika mu Muryango wa KwitondaYavutse tariki 12 Gicurasi 2023 kuri Ingenzi mu Muryango wa IgishaNi umwana wavutse tariki 7 Gicurasi 2023 kuri Inkindi mu Muryango wa IgishaYavutse tariki 18 Mutarama 2023, avuka kuri Ubudehe mu Muryango wa Agashya
Ibitekerezo 0