Ugira utya ukumva inshuti yawe iraguhamagaye ikubaza ibyo washyize kuri Facebook? Ukihutira kujya kureba dore akenshi utamenya n’igihe byagereyeho.

Akenshi uzasanga ari videwo z’urukozasoni cyangwa se andi mafoto atari meza, abo byaba byarabayeho bazi uburyo uhita wumva umutima usimbutse utekereje ku bantu bose bashobora kuba babonye ubwo butumwa bugaragara nk’ubwaturutse iwawe, nta kindi ukora atari ukwihutira kubisiba. N’ubwo muri ako kanya biba bivuye kuri konti yawe, nta cyizere uba ufite ko bitazongera ejo cyangwa ejobundi.

Mu buryo bwinshi Facebook itanga bwo kongera umutekano wa konti yawe, harimo uburyo ushobora kwemeza ko ikintu icyo aricyo cyose cyashyirwa kuri paji yawe n’undi muntu mbere y’uko kigaragaraho.

Inzira unyuramo kugira ngo wirinde ibyashyirwa kuri paji yawe utabizi

– Fungura konti yawe ya Facebook, ubundi ujye ahanditse “Settings” , ukaba uyisanga ahari akamenyetso ka nyuma ku mutwe wa paji ya Facebook mu gice cy’iburyo.

– Jya ahanditse “Timeline and Tagging”, muri icyo gice harimo uburyo bwo guhitamo abantu bemerewe kugira icyo bashyira kuri konti yawe ya Facebook ndetse n’uburyo wabanza kwemeza ibyashyizwe kuri konti yawe mbere y’uko bigaragarira abandi.

– Kuri ubwo buryo bwa kabiri ari nabwo turi kuvugaho, ujya ahanditse “Review posts that friends tag you in before they appear on your timeline”, hanyuma ugahitamo “Enabled”.

Iyo harimo Disabled, urahindura udashyiraho Enabled
Iyo harimo Disabled, urahindura udashyiraho Enabled

Nyuma y'izo settings, umunsi hazagira umuntu ugira icyo ashyira kuri konti yawe ya Facebook, uzajya ubona ubutumwa buturutse kuri Facebook bugusaba kubanza kwemeza niba ubwo butumwa bwagaragara iwawe cyangwa butahagaragara.