{Mu gihe umugabane w'Afurika ukomeje kugenda utera intambwe mu ikoranabuhanga, igenzura ry’ikoreshwa rya “internet” ryasanze u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu kugira ifite umuvuduko uri hejuru.}

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa na speedtest.net ku muvuduko wa “internet” mu bihugu 182 ku isi muri Werurwe 2013 bwagaragaje ibihugu biza mu myanya ya hafi. U Rwanda rwaje ku mwanya wa 69 ku Isi no ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Nk’uko tubikesha next-Afrique, ibi byaragaragaye hapimwe impuzandengo y’umuvuduko wa interineti aho ku Isi hose yari 13,08 Mbps (13,08 megabits ku isegonda rimwe). Umuvuduko muri Afurika ukaba warazamutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012. Umujyi wa Hong Kong wo mu Bushinwa ukaba ariwo uri ku mwanya wa mbere ku Isi na 45,57 Mbps.

Interineti y’u Rwanda ifite umuvuduko wa 7,45 Mbps, nk’uko bigaragazwa n’isuzuma ryakozwe hagati y'itariki ya 04 Gashyantare n'iya 05 Werurwe 2013. Rwazamutseho imyanya itatu ugereranyije n’umwaka ushize, rwasimbuye kuri uyu mwanya ikirwa cya Madagascar.

Kuzamuka kw’umuvuduko wa interineti, u Rwanda rubikesha MTN Rwanda aho abakoresha interinet yayo bakoresha umuvuduko wa 4,44 Mbps mu gihe ubusanzwe mu gihugu hakoreshwa 1,25 Mbps.

Ibihugu bikurikira u Rwanda muri Afurika ni Madagascar iri ku mwanya wa 76 ku isi, Ethiopia ku mwanya wa 87, Ghana iri ku mwanya wa 88, Libya ku wa 90, Mali iri ku mwanya wa 95, Kenya ku wa 96, Cap Vert iri ku mwanya wa 100 ku isi, na Zimbabwe iri ku mwanya wa 106 ku Isi.