{Abantu bose bagiye bafite imbuga za internet zifite ibirango nyarwanda "domain name" (.RW), n’iziyishamikiyeho, bagomba gusubukura ifatabuguzi ry’umwaka wa 2014 rya domain names zabo bakoreraho, bitarenze tariki ya 28 Gashyantare 2014, kugira ngo bazabashe kuzigumana batazitakaje, ndetse n’imbuga zabo zikomeze gukora neza.}
RICTA, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri Internet mu Rwanda, kikaba kinashinzwe by’umwihariko gucunga izina ry’u Rwanda kuri Internet "Akadomo RW" (.RW), cyatangaje ko abantu bose basanzwe bakoresha domain name z’u Rwanda zitangwa na RICTA, nibaramuka barengeje iriya tariki ya 28, badasubukuye ifatabuguzi rya domain names ry’umwaka wa 2014,bazatakaza imbuga za internet zabo.
Domain names zisanzwe zitangwa na RICTA, ni; .rw, .co.rw, .org.rw, .net.rw, .ac.rw, .coop.rw, aho zitangwa na bamwe mu bacuruzi bemewe bahawe uburenganzira na RICTA.
Kugeza ubu mu mbuga za internet zirenga 1250 zagombaga gusubukura ifatabuguzi rya domain name zazo, 195 zonyine nizo zimaze kubikora.
Yan KWIZERA, ushinzwe ibikorwa muri RICTA, avuga ko n’aba bose basigaye batarasubukura ifatabuguzi, bagomba kwihutira gushaka uko domain names zabo zasubukurirwa ifatabuguzi hakiri kare kugira ngo hatazabaho kuzitakaza wenda bari bakizikeneye kuko utazasubukura mu gihe cyagenwe, azayitakaza ibe yagurishwa ku wundi muntu.”
Iki gikorwa cyo gusubukuza amafatabuguzi kuri domain name Nyarwanda cyatangiye mu mpera z’u Kwakira 2013, kikaba gikorwa n’abahawe uburenganzira na RICTA bwo gucuruza domain names nyarwanda, aha kugira ngo umuntu ufite urubuga rwe rwahagaritswe yishyura amafaranga yagenwe ubundi agasubizwa ku murongo wa internet bitamusabye ko yigerera kuri RICTA, ahubwo akegera abemerewe gucuruza domain name ya .RW bakamufasha.
Bamwe mu bemerewe gucuruza domain names z’u Rwanda babiherewe uburenganzira na RICTA, ni aba bakurikira; AFRIREGISTER Ltd, BROADBAND SYSTEM CORPORATION (BSC), ESCIA Ltd, GALAXY GROUP Ltd, HOSTHOLIK Ltd, IGIHE Ltd, IMAGINET Ltd, ISAP Ltd, LEXSYNERGY Ltd, LIQUID TELECOM (Yahoze ari RWANDATEL S.A), MARKMONITOR Inc, MTN RWANDA, PROGRAMAGE Ltd, na WEBSPAGE Ltd.

Impamvu byabaye ngombwa ko Domain names zisubukurirwa ifatabuguzi
Impamvu nyamukuru ituma biri guhindurwa ni ukugira ngo habeho imbuga zizwi kandi zikoreshwa zikenewe nk’uko KWIZERA yabitangaje.
Kugeza ubu ngo hari imbuga zabaye zihagaritswe ngo wenda harebwe ko ba nyirazo niba bazikeneye bajya kuzisubukurira ifatabuguzi, ariko ngo ntabagiyeyo kuko hashobora kuba hari n’ababa barafunguje imbuga za internet bikinira ntibakomeze kubyitaho, abandi bakibagirwa kubikurikirana bihagije kuko bataba barabashije gusobanukirwa neza n’umumaro wabyo.
Yan KWIZERA avuga ko mbere, internet icyinjira mu Rwanda, ibikorwa byose bijyanye na.RW byari mu maboko y’umugabo umwe witwaga Frederic Grégoire, abifatanyije n’ibya Repubulika ya Congo “CG” (ifite umurwa mukuru Brazzaville), ariko mu gutanga domain name y’u Rwanda (.rw) akajya ayihenda cyane ku banyamahanga bayifuzaga nka za Google, ubundi akemerera umunyarwanda domain name imwe ku buntu, ariko nabwo ugasanga atabaha servisi mu buryo bwiza.
Ibyo byaje guhindurwa, maze guhera mu kwezi kwa 9 2012, ubwo ICANN, ikigo mpuzamahanga gishinzwe igenzurwa ry’imikoresherezwe ya internet ku rwego mpuzamahanga, cyeguriraga RICTA uburenganzira bwo gucunga domain name “RW”.
RICTA ni ikigo kidaharanira inyungu (not-for profit organisation) gishinzwe guteza imbere Internet mu Rwanda mu bijyanye na domain names. RICTA iterwa inkunga na RURA (Rwanda Utilities and Regulatory Authority) hamwe na RDB (Rwanda Development Board).
KWIZERA avuga ko umuntu wese ukeneye guteza imbere ibikorwa bye kandi bigakorwa neza akorera mu Rwanda, aba akwiye gukoresha domain name yo mu Rwanda, kuko ngo binafasha mu guteza imbere no kuzamura izina ry’uwo muntu n’bikorwa bye ndetse n’u Rwanda ubwarwo mu ruhando mpuzamahanga rw’ikoranabuhanga.
Ku banyarwanda by’umwihariko ngo ni uburyo bwo guhesha agaciro Igihugu cyacu nk’uko abandi bakoresha izindi domain names z’igihugu byazo bikabatera ishema.
KWIZERA yakomeje avuga ati: “Umuntu, sosiyete, cyangwa ibigo ibyaribyo byose birakangurirwa kugira imbuga za internet ziherwa n’akadomo RW (.RW). N’uburyo bwo guteza imbere no guha Agaciro iterambere rya Internet mu Rwanda”

Ibitekerezo 0