{Sarro Munshi Khan w'imyaka 25, yaburanye n'umuryango aza kubonana na wo nyuma y'imyaka 20 abikesheje ikoranabuhanga ryerekena ahantu hatandukanye ryitwa Google Earth.}

Sarro ufite inkomoko yo mu gihugu cy'u Buhinde, ubwo yari afite imyaka 5 atazi gusoma no kwandika yabuze yari yaherekeje mukuru we Guddu muri gare aho bari bagiye gutoragura imitwaro cyangwa ibindi abagenzi bataye.

Sarro yaje kuruha aryama ku ntebe arasinzira, mu gihe akangutse ashaka Guddi aramubura akeka ko yaba yagiye muri Gari ya moshi, agiyemo kumushaka Gari ya moshi ihita ihaguruka iragenda, kuva ubwo ntiyongeye kubonana n'umuryango we.

Mu makuru dukesha 7sur7 aratangaza ko iyo Gari ya moshi yaje guhagarara muri gare y'i Calcutta, ku bw'amahirwe yabonye umugiraneza w'Umuhinde amuha ibyo kurya n’aho kuryama, ku munsi wakurikiyeho yamujyanye aho bafata abana barera, ntiyatinze yahise abona umuryango umurera wo muri Australia.

Umuryango wa John na Sur Brierley wareze uwo mwana, wamwitayeho umujyana mu mashuri atangira kuvuga Icyongereza yiga no koga, Sarro avamo umusore ukunzwe n'icyamamare.

N'ubwo imyaka yagendaga ishira ari myinshi Sarro ntiyibagiwe aho yaturutse, yahoraga ashakisha aho umuryango we wabaga, muri icyo gihe nibwo Google Earth yatangizwaga ariko Sarro ntiyibukaga uko iwabo hitwaga.

Nyuma y'imyaka itatu yibutse uko icyaro cy'iwabo cyitwaga, ku bufatanye n'inshuti ze biganaga bakomoka mu Buhinde ni bo babashije gushakisha icyaro yavuyemo cya Burhnapur kiba ku birometero 960 uva i Calcutta bakahamenya kuko we yibukaga gusa inzira yanyuzemo ava iwabo ajya muri gare ya Khandwa.

Ku ya 10 Gashyantare uno mwaka, ababyeyi bamureraga ni bo bamuteye akanyabugabo afata indege yerekeza muri gare ya Khandwa, aho ni ho yatangiye kugenda n'amaghuru yibuka inzira yanyuzemo na mukuru we nk'umuntu uri mu nzozi.

Akigera iwabo hashize imyaka 20 nyina yahise amumenya ku bw'inkovu yari afite mu gahanga yo kuva mu bwana n’umuryango wose urishima n'ubwo batumvikanaga ku rurimi.

Sarro yamenye ko mukuru we Guddi baburanye muri gare yapfuye nyuma y'ukwezi yarabuze.

Kuri ubu Sarro atuye muri Australia aho avuga adahwema kuvugana n'umuryango we cyane cyane nyina.