Uwe Aimé Valeur, yashinze urubuga rwitwa www.niipo.com rushyingurwaho ibizami bya Leta byose byakozwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Uru rubuga kandi ruhuza abasaba akazi ndetse n’abagatanga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwe yavuze ko uru rubuga ruzagira uruhare mu kuzamura uburezi bwo mu Rwanda kubera ko abarimu, ibigo by’amashuri, ndetse n’abanyeshuri bazajya basangaho ibizami byose bya Leta byakozwe, byaba mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bityo bikabafasha kumenya uko biga banategura ibizami bya Leta.

Buri muntu wese wiyandikishije ku rubuga www.niipo.com, ashobora kurushyiraho ibizami bya Leta afite mu rwego rwo kubisangiza abandi, nk’uko Uwe abivuga.

Yagize ati” Uru rubuga ruzafasha buri wese ufite ibizamini bya Leta byakozwe kubisangiza abandi, abishyira ku rubuga rwacu. Mbega tuzafasha abantu kugira ngo ibizami bya Leta byose bishyirwe hamwe.[…]”

Bazunguka bate?

Barateganya gusaba ibisubizo by’ibizamini bya Leta byakozwe mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, REB.

Uwe ati” Uzajya asura urubuga kugira ngo abone ibisubizo by’ibyo bizamini, tuzajya tumuca amafaranga make. Ariko ntituratangira, icyo dushaka ni uko abantu barwiyumvamo mbere na mbere, nyuma tugatangira kubaca ayo mafaranga.[…]”

Uwe yakomeje avuga ko urwo rubuga rwatangiye gukora mu Kwakira kwa 2015, rukaba rumaze kujyaho ibibazo birenga 700 byakozwe mu bizamini bya Leta byo mu gihe gitandukanye, byaba ibisoza amashuri abanza, iby’ikiciro rusange (tronc commun), ndetse n’ibisoza amashuro yisumbuye mu mashami yose (sections).

Guhuza abashaka akazi n’abagatanga

Urubuga www.niipo.com ruhuza abashaka akazi n’abagatanga, aho uwugashaka arujyaho agahitamo akazi ashaka hanyuma agashyiraho umwirondoro we urambuye, nk’uko Uwe yabibwiye IGIHE.

Ati” Iyo umaze kubyuzuza, umwirondoro wawe uhita ujya ku rubuga, ndetse n’umuntu wese urusuye ahita abona ko runaka yasabye akazi, bityo akaba yakamuha mu gihe yasanga yujuje ibisabwa.”

Uru rubuga ngo rufasha abashaka akazi n’abagatanga kumvikana bityo umwe akabona umukozi, undi na we akabona akazi ku buryo bwihuse.

Uwe Aimé Valeur, washinze urubuga www.niipo.com
Uwe Aimé Valeur, washinze urubuga www.niipo.com