{Facebook yiyemeje kugura WhatsApp, urubuga nkoranyambaga ruzwi cyane mu guhuza abakoresha telefoni zigezweho (Smart phones) ku kiguzi cya miliyari 16 z’amadolari ya Amerika (Tiliyoni 10 na miliyari 960 mu manyarwanda).}
Nkuko Facebook yabishyize ahagaragara mu itangazo, izi miliyari zaguzwe WhatsApp zigabanyijwe mu bice, aho enye zishyurwa cash, naho 12 zo zikabarwa nk’umugabane Facebook iguze muri WhatsApp [n’ubundi yegukanye burundu].
Amasezerano y’ubugure arateganya ko hari andi miliyari eshatu z’amadolari agenerwa abari basanzwe ari ba nyiri WhatsApp banayishinze, ku buryo babasha kuyabika mu kigega byibura mu gihe cy’imyaka ine.
WhatsApp imaze kugira abayoboke bayikoresha barenga miliyoni 450 ku isi yose, bayikoresha byibura buri kwezi, ndetse n’abagera kuri miliyoni y’abantu bakoresha WhatsApp buri munsi, nkuko Facebook yabigaragaje.
Mark Zuckerberg wahanze Facebook akaba ari nawe muyobozi wayo, yavuze kuri ubu bugure yakoze muri aya magambo, ati: “Ubutumwa twihaye ni uguhindura isi ku buryo ifunguka kurushaho ndetse ikabasha guhora ihuje. Ibyo tubikora twubaka servise zifasha abantu gusangira buri bwoko bw’amakuru [mu buryo bw’inyandiko, amajwi, amafoto na video] n’abantu bose bifuza. WhatsApp izadufasha kubikora dukomeza kwagura servise abantu bo ku isi yose bakunda gukoresha buri munsi.”
Facebook yavuze ko izareka WhatsApp iakomeza gukora nk’iyigenga nkuko yanabikoze na Instagram, ubwo yayiguraga ku kiguzi cya miliyoni 715.
Facebook nk’urubuga nkoranyambaga ntagereranywa rwatanze intera, yanatangaje ko umwe mu mu bahanze WhatsApp akaba ari nawe wayiyoboraga, Jan Koum, azahita ashyirwa mu nama y’ubutegetsi ya Facebook.
WhatsApp yo n’indi Application yitwa Jelly, zimaze gufatwank’izizayobora umwaka wa 2014 mu itumanaho rikoresha ikoranabuhanga, kuko ngo kugeza mu Kuboza 2013 hari hamaze kuba hamanurwa apps zigera kuri miliyari eshatu nkuko Jon Steinberg, uyobora ikinyamakuru kivuga ku ikoranabuhanga yabivuze, ngo "Jelly" na "WhatsApp" zishobora kuzaba arizo ziba imvugo kimomo y’uyu mwaka wa 2014.

Ibitekerezo 0