Iri tsinda bivugwa ko ryiswe ‘Answers, Knowledge, and Information’ bisobanuye ‘Ibisubizo, Ubumenyi n’Amakuru’, rifite inshingano zo gutegura ikoranabuhanga rizajya ribasha gusubiza ibibazo abantu babaza rishingiye ku makuru atandukanye akurwa kuri internet.

Iri koranabuhanga rizaba ari porogaramu yihariye cyangwa rikazakoreshwa mu kunganira Siri, urubuga rwa Safari n’izindi porogaramu za Apple.

Mark Gurman ukunze gukurikirana ibikorwa bya Apple, yavuze ko iyi sosiyete yashyize hanze imyaka y’akazi muri iri tsinda rishya, aho ishaka by’umwihariko abantu bafite ubumenyi mu kubaka uburyo bwo gushakisha amakuru [search algorithms], no gukora porogaramu zibasha gushakisha amakuru mu buryo bwihuse kandi bunoze [search engine development].

Apple imaze iminsi yongereye ChatGPT mu buryo bwayo bwa Siri. Ibi bituma Siri igusubiza nk’umuntu [ikore neza nka ChatGPT] bitandukanye n’uko byari bisanzwe mbere aho yagusubizaga igendeye ku byo iba yabaga yarategetswe gukora gusa.

Apple iri kubaka uburyo bwayo bwihariye bwo gusubiza ibibazo hifashishijwe ‘AI’
Apple iri kubaka uburyo bwayo bwihariye bwo gusubiza ibibazo hifashishijwe ‘AI’