Zaria Court Hotel yatangije ibikorwa byiswe ‘Pink at the Court’, bigamije kongera ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere, gushishikariza abantu kwisuzumisha hakiri kare no kwifashisha siporo mu kugeza ubutumwa bwo kurwanya iyi ndwara ku bantu benshi.
Ibi bikorwa byatangiye ku wa 17 Ukwakira 2026, bikazageza ku wa 25 Ukwakira 2026, byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Ukwakira, ukwezi kwahariwe ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere ku Isi.
Byateguwe na Zaria Court ku bufatanye n’umuryango Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA), ukora ibikorwa byo kongera ubumenyi kuri kanseri y’ibere no gushishikariza abantu kwisuzumisha hakiri kare.
Muri iki cyumweru, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo gusuzuma kanseri y’ibere ku buntu, ibiganiro by’ubukangurambaga, imyitozo ngororamubiri n’imikino ya Basketball.
David Mamboleo, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Zaria Court, yavuze ko bahisemo kwifatanya n’abandi mu bukangurambaga kuri kanseri y’ibere kugira ngo amakuru ajyanye n’iyi ndwara agere ku bantu benshi.
Ati “Kanseri y’ibere irahari. Ubukangurambaga kuri yo burakenewe cyane, atari ku Isi gusa, ahubwo no muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Rwanda. Turashaka kugira uruhare mu guteza imbere ubu bukangurambaga.”
Yasobanuye ko abazitabira ibi bikorwa bazahabwa amahirwe yo kwisuzumisha kanseri y’ibere ku buntu, ndetse n’izindi ndwara zirimo diabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Hateganyijwe kandi ibiganiro bizatangwa n’abantu bakize kanseri y’ibere ndetse n’inzobere zifite ubumenyi kuri iyi ndwara, hagamijwe gufasha abaturage kuyisobanukirwa no kumenya akamaro ko kwisuzumisha hakiri kare.
Mamboleo yavuze ko Zaria Court yahisemo guhuza ubu bukangurambaga na siporo kuko ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi biyiranga, kandi ikaba uburyo bwiza bwo kugeza ubutumwa ku bantu b’ingeri zitandukanye.
Ati “Siporo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize Zaria Court Hotel. Gukorana n’amakipe ya Basketball ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu bukangurambaga kuri kanseri y’ibere ni ingenzi kuri twe, kuko bituma iyi ngingo igera ku bantu bashya.”
Ku ruhande rwa BCIEA, Cyubahiro Safari Caleb uri mu bayobozi b’uyu muryango, yavuze ko bamaze imyaka 13 bakora ibikorwa byo kongera ubumenyi kuri kanseri y’ibere, ari na yo mpamvu bahisemo gufatanya na Zaria Court muri ubu bukangurambaga.
Yagaragaje ko intego yabo ari ugufasha abantu gusobanukirwa ko kanseri ishobora kuvurwa, by’umwihariko iyo isuzumwe hakiri kare, no kurushaho guhangana n’imyumvire itari yo kuri iyi ndwara.
Ati “Turashaka kwigisha abantu ko kanseri atari igihano cy’urupfu, binyuze mu guhuriza hamwe abantu bo mu bigo bitandukanye, abo mu nzego za Leta, abakize kanseri n’abayirwaye kugira ngo badufashe gusobanurira abantu ibijyanye na kanseri.”
Zaria Court Hotel iteganya ko ‘Pink at the Court’ izajya iba buri mwaka, mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zo kwisuzumisha hakiri kare.












Ibitekerezo 0