Si akabyimba gusa, hari n’ubundi burwayi bushobora kwibasira umuntu, nyamara kubera ko butamurya, akabwirengagiza akikomereza imirimo,nyuma bukazamugeza kure.
Mukarugwiza Saverina wo mu Bugesera afite indwara amaranye imyaka 13 , ubu imugejeje mu bitaro bya gusirikare i Kanombe.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army Week) ku bitaro bya ADEPR Nyamata kuri uyu wa Kabiri, abantu bafite indwara zitandukanye bari uruvunganzoka baje kwivuza.
Muri aba barwayi harimo umugore Mukarugwiza Saverina ufite uburwayi amaranye imyaka 13 bwamufashe guhera mu mwaka wa 2003.
Avuga ko yabyutse akumva asa nk’ uwarwaye urukebu ndetse no ku ijosi hatangira kuzaho uduheri.
Uduheri twa Saverina, twaje kumuviramo ikibyimba kinini ku ijosi ibumoso ariko kitabamo amashyira.
Agifatwa n’ ubu burwayi ntiyababaraga . Gusa uko imyaka yagendaga yiyongera yatangiye kumva ububabare.
Ati “Nararyamye mbyuka numva ndwaye urukebu,sinkebuke. Mu mezi atandatu ikibyimba cyari kimaze kuba kinini. Mu ijosi harimo uduheri tunini nkibaza uburwayi bumfashe ndaboyoberwa.”
Muri uwo mwaka yahise ajya kwivuza , ubu burwayi busa nkaho bukize.Gusa bwaje kugaruka mu mwaka wa 2005 ariko ntiyabwivuza kuko butamubabazaga.
Kuva muri 2005 kugeza mu mwaka wa 2016 hari hashize imyaka 11 atarongera kwivuza ubu burwayi agendana.
Saverina avuga ko kutivuza ubu burwayi byamugizeho ingaruka zo kuba bimwe mu bice by’ umubiri nk’ ugutwi guturanye n’ ubwo burwayi kutabasha kumva neza.
Ubu burwayi ni gati ki?
Captain Dr.Simon Nyagasaza inzobere mu kubaga indwara z’ ibibyimba mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari naho Saverina azavurirwa, niwe uzabaga ikibyimba Saverina amaranye imyaka 13.
Agaragaza ko indwara Saverina arwaye ari iy’ikinure ikunze gufata ahantu hatandukanye ku mubiri w’ umuntu, nko ku ijosi, mu nda , ku bibero ndetse n’ahandi ku mubiri hashobara kuba hari ikinure .

Iyi ngo iterwa n’ uko ibinure biba byirundanyije hamwe bigateza ibibyimba ariko bitaryana .
Bitangira ari akabyimba gato, gashobora gufata ku itama cyangwa ku itako kagakura kakaba ikibyimba kinini.
Ati “Ubundi ibinure umuntu aba abifite ahantu hose ariko bishobora kwirundanya ahantu hamwe.’’
Akomeza avuga ko bibaho ko umuntu ashobora kumarana uburwayi nk’ ikibyimba imyaka myinshi kitamurya.
Ati “Umubiri ugeraho ukamenyera iyi ndwara, benshi ntibayivuza kuko benshi bivuza ari uko babaye.’’
Yemeza ko uko umuntu arushaho gutinda kwivuza iyi ndwara bimugiraho ingaruka zikomeye zishobora gufata umwanya imitsi, kugeza ubwo umuntu atabasha guhumbya cyangwa guseka.
Captain Dr.Simon Nyagasaza yongeraho ko uburwayi buvurwa bugakira.
Gusa ngo byoroha iyo umuntu abwivuje hakiri kare. Akaba akangurira buri muntu wese wibonyeho uburwayi nk’ ubwo bw’ ikibyimba kitamurya kwihutira kwa muganga bakamuvura. Aho gutegereza ko yazagirwaho ingaruka mu bihe bizaza.




Ibitekerezo 0