{Ibitaro bya Kabgayi ishami rivura amaso byatangiye gufasha abarwayi badafite amikoro kubona amadarubindi ku buntu ku bazishaka nk’umuti, kandi ushaka izimubereye mu bundi buryo akaba yazigura bitewe n’ubushobozi afite.}

Umwe mu baganga bakira abarwayi b’amaso, Bisengimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE indwara z’amso zikunda kugaragara ni iy’urushaza, ingaruka za Diyabete ku maso, imbonakure(umuntu areba neza ibintu yabyije kure y’amaso), imbonahafi(ibintu biri kure ntabibona) n’izindi zikunze kwibasira amaso.

Bisengimana avuga ko abarwayi baje kwivuza bose bahabwa serivise zikwiye, n’uw’amikoro make bibaye ngombwa ko ahabwa amadarubindi, ayahererwa ubuntu.

Umuyobozi ushinzwe iby’imari, Pierre Claver Ndahayo, yemeza ko ibitaro bifite ubushobozi bwo kuvura umurwayi rikamuha umuti, yanabura amikoro agahabwa amataratara ku buntu.

Nirere Yvonne wivuriza amaso muri ibi bitaro bya Kabgayi aturutse mu Karere ka Rwamagana, yemeje ko iyo ibi bitaro bitabaho aba yarahumye burundu, kuko byamufashije mu mikoro make yari afita akabona ubuvuzi.

Ibi bitaro birateganya gufasha ibindi byo hirya no hino mu gihugu kugera kuri iyi serivisi y’amaso, bifasha guhugura abaganga bavura amaso.

Ikindi bikora ni ugushakira ibindi bitaro bibyifuza ubufasha mu bikoresho byifashishwa nu kuvura amaso, bikajya gusuzuma no kuvura abantu benshi baba hamwe nko mu bigo by’amashuli, ku magerza no mu bigo bya gisikirikare.

Ibitaro by’amaso byatangiye mu 1993, biza guhagarara kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma byaje kongera gusubukura imirimo mu 1997 bikorera mu nyubako nto ugereranyije n’abarwayi babiganaga. Byaje kwagurwa, mu mwaka wa 2002 bigira ubushobozi buhagije bw’abakozi barimo abaganga, abaforomo n’ibikoresho bigezweho byatumye umubare w’abarwayi wiyongera.

Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 80.

Ibitaro bya Kabgayi byakira abivuza amaso barenga 100 ku munsi
Ibitaro bya Kabgayi byakira abivuza amaso barenga 100 ku munsi