Iri jambo abantu benshi barikoreshaga bajora imihindagurikire y’umubiri w’umwangavu, imyitwarire ndetse n’isura ye. Benshi bavugaga ku biheri afite mu maso, ubundi bagaseka cyane bameze nk’abamukwena. Ibi bigatera abangavu kugira umuhangayiko mwinshi ndetse no kwiheba kubera iyo ngingo.
Usibye ibyo kandi, hari ibinyoma byinshi bivugwa bidafte ishingiro bigatuma abangavu bagwa mu zindi ngorane. Muri byo harimo kuba bamwe bavuga ko ibishishi biterwa n’umwanda, ibi bigatuma ubibwiwe yikuba cyane mu maso, ibintu bishobora kumukururira ubundi burwayi.
Abandi bavuga ko kwisiga amasohoro bishobora gukuraho ibishishi, ibintu bituma abangavu bishora mu ngeso z’ubusambanyi ku bwinshi kugira ngo bakire. Gusa ibi byose ni ibinyoma nkuko abahanga mu by’ubuzima babivuga.
Ubundi ibishishi ni indwara y’uruhu kimwe n’izindi zoze. Ibishishi bibaho iyo ‘sebam’ (amavuta arinda uruhu kuma) hamwe n’utunyangingo twapfuye bifunze utwenge two ku ruhu. Ibi bituma hazamuka ibiheri ari byo bikunze kwitwa ibishishi. Kenshi bikunze kuza mu maso ariko bishobora kujya n’ahandi hose ku mubiri.
– Ibishishi biterwa n’iki?
Mu bitera ibishishi, harimo kuba umubiri ukora amavuta menshi ya sebam, kuba hari utunyangingo twinshi twapfuye mu twenge two ku ruhu no kuba hari microbes ziri gukurira muri utwo twenge.
Ikorwa cyane ry’imisemburo, imiti imwe n’imwe ndetse n’imyaka y’ubukure bishobora kongera amahirwe yo kurwara ibishishi. Naho umuhangayiko, kwikuba cyane, kwambara imyenda ifashe cyane ndetse no kuba ahantu hahehereye bikaba bituma ibiheri byari bisanzwe bihari bikura kurushaho.
– Uko ibishishi bivurwa
Imiti itangwa na muganga iba igamije kuvura ibiheri, kurinda kubirwara ndetse no kurinda inkovu. Gusa iyi miti itangwa hagendewe ku bukare bw’ibiheri ufite.
Iyo ibishishi ari bike kandi bidakabije, uwivuza ahabwa imiti yo gusiga ku ruhu gusa. Iyi miti iba igizwe n’ibinyabutabire bigabanya ikorwa rya ‘sebam’ kandi bikica microbes.
Mu gihe ibishishi ari byinshi kandi bimaze igihe kinini, hari ubwo uwivuza ahabwa imiti yo kunywa cyangwa se akayiterwa mu rushinge. Iyi miti na yo ikiza ibiheri ndetse n’inkovu. Hari ubwo kandi muganga atanga imiti igabanya ikorwa ry’imisemburo.
Nubwo benshi babifata nk’inenge gusa, ibishishi ni uburwayi kandi bukenera ubuvuzi kimwe n’izindi ndwara.
Abahanga mu by’ubuzima batanga inama ko mu gihe ufite ibiheri bikurya cyangwa bikubangamira mu bundi buryo ugomba kugana inzego z’ubuvuzi zikagufasha.






Ibitekerezo 0