Uruhurirane rw’izi ndwara rurimo kugira ibibazo mu mitekerereze ari byo byiswe “Guillain-Barré syndrome”, intege nke mu mikaya,kugagara kw’amaguru n’amaboko, guhinduka mu maso, kugagara burundu kw’ingingo zigize umubiri w’umuntu bishobora kuviramo uwanduye iyi virusi urupfu.

Ukuriye itsinda ry’abashakashatsi mu Ishuri Rikuru “ Institut Pasteur” i Paris, Professor Arnaud Fontanet, yavuze ko izi ndwara zangiza umubiri w’umuntu kandi mu gihe gito cyane, ugereranyije na Virusi ya Zika, ariko uhuye na zo iyo yivuje kare ashobora gukira.

Ubu bushakashatsi kandi bukomeza bwerekana ko umuntu umwe ku bantu 400 banduye virusi ya Zika ashobora kurwara izi ndwara.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi 42 ba Zika hapimwe amaraso, byagaragaye ko ibimenyetso by’izi ndwara z’uruhurirane bitangira kuboneka nyuma y’iminsi itandatu gusa iyo virusi isesekaye mu mubiri w’umuntu,nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Virusi ya Zika isakazwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedes aegypti, ifite inkomoko mu ishyamba rya Zika muri Uganda, ikaba yarabonetse bwa mbere mu maraso y’inkende yabaga muri iryo shyamba mu 1947.

Iyi Virusi igaragara mu bana bavutse iturutse ku babyeyi babo bayitwitiyemo. Umwana wayanduye avukana umutwe muto kandi akagira ibibazo by’imitekerereze iyo akuze.

Mu ntangiriro za Gashyantare, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ryashyize indwara ya Zika ku rutonde rw’ibyorezo byugarije Isi. Ryerekana ko ibihugu nka Brazil, Colombia, El Salvador, Surinam na Venezuela biza imbere mu kugaragaza umubare munini w’abanduye uru ruhurirane rw’indwara.

Imibu itera agakoko ka Zika
Imibu itera agakoko ka Zika