Kugira ikibyimba mu mayasha haba ku bagabo, abagore n’abana si ibintu bishya ariko usanga ahanini bifatwa nk’amayobera ku bantu mu gihe bamaze kugaragaza ibimenyetso kuko bamwe babifata nk’amarozi mu gihe nyamara ari indwara ivurwa igakira.
Ubusanzwe iyo Abanyarwanda bagaragaza ibimenyetso nk’ibibyimba mu mubiri usanga benshi birukira mu bigunda bakiroha mu byatsi ngo barashaka umuti aho kwerekeza kwa muganga ngo bahabwe ubuvuzi hakiri kare
Indwara ya Hernia ni imwe mu ndwara zikunze gufata abantu ariko ntibiyumvishe ko ari indwara ishobora kuvurwa ahubwo bagasiragira mu miti rwatsi rimwe na rimwe bakekekeranya ku nkomoko yayo ko yaba ari amarozi kandi bihabanye n’ukuri.
Mu kumenya ukuri kuri iyi ndwara , IGIHE yagiranye ikiganiro n’umuganga mu Bitaro bya Baho International Hospital, Dr Butana Herbert, avuga ko indwara ya Hernia ikunze kugora abayirwaye kuyisobanukirwa bitewe n’uko bashobora kuyitiranya.
Baho International Hospital ni ibitaro bikorera mu Karere ka Gasabo, hafi no ku Gishushu ku muhanda wa Nyarutarama.
Dr Butana yavuze ko ubusanzwe ibimenyetso bya hernia ari ukubyimba mu mayasha ndetse bishobora no kugera ku myanya ndagatsina, kubabara cyangwa kumva mu mayasha haremereye ariko ni ibintu bigoye kuko uko kubyimba usanga bisubirayo iyo umuntu akozeho cyangwa aryamye.
Iyi ndwara kandi irangwa no kubyimba inda, kuruka, kubabara cyane, kugira impatwe ndetse no kuba gusura biba bitagishobotse nk’uko byari bisanzwe.
Yavuze ko iyo umuntu yageze aho abona ibi bimenyetso, aba akeneye ubuvuzi bwihuse.
Dr Butana ati“Hernia hari abayivukana, ni ukuvuga ko hari ibiba bitaragenze neza umuntu aremwa. Ku bantu benshi ni indwara yizana ari bakuru ariko ibikunze gutuma iyo ndwara yigaragaza ni ibintu bituma umuntu yihaga, ni ukuvuga nk’inkorora ihoraho, abantu barwaye indwara zo mu buhumekero, ubuhema, kwihagarika bigoranye bigasaba ko wikanira ku bagabo, impatwe n’ibindi.”
Dr Butana yavuze ko nubwo ari indwara ikunze kwizana biturutse ku bundi burwayi cyangwa ibindi bikorwa cyangwa abayivukana mu buryo bw’amaherere, ishobora kuvurwa igakira ndetse ko no mu bitaro akoreramo bya Baho International Hospital babasha kuyivura.
Ati “Nk’umuganga w’inzobere mu kuvura izi ndwara, ubuvuzi burahari kandi bwizewe, ku bana no ku bakuru turabavura bagakira. Ubundi usanga ari ahantu haba harafungutse mu nda ahagana mu mayasha tugenda tukahabaga ubundi tukahasana.”
Uyu muganga avuga ko ibyiciro byibasiwe cyane ari urubyiruko ariko urw’igitsinagabo mu gihe abagore n’abana irimo ariko ku rwego rudakanganye.
Dr Butana yavuze ko kugira ngo umuntu akurikiranwe ku buryo yakira bisaba ko nibura kugana abaganga hakiri kare kuko iyo bitinze bishobora kumuviramo kuba wa mwanya uba wafungutse ushobora kuyoboramo amara bityo akabora.
Ati “Ubutumwa naha abantu ni uko ari ibyiza kwisuzuma nk’umuntu, ukareba niba ujya ubabara mu mayasha cyangwa ushobora kubyimba. Iyo wumva kimwe muri ibyo bimenyetso, wakihutira kujya kwa muganga tukagufasha.”
Ikindi ngo usanga Hernia iterwa no kuba umuntu akora ibintu bisaba imbaraga nyinshi birimo n’imyitozo ngororamubiri yo guterura ibintu biremereye bityo abayikora nabo bagirwa inama yo kubikora mu buryo bwagenwe kandi bafite ibisabwa byose birimo n’ibikoresho by’ibanze nko kugira umukandara wabugenewe.
Kugeza ubu indwara ya Hernia irimo amoko atandukanye ariyo Inguinal hernia ikunze kwibasira imyanya myibarukiro y’abagabo, Femoral hernia ifata abagore bakuze, Umbilical hernia ifata umukondo mu kinyarwanda ni iromba.


Video: Iraguha Jotham na Ganza Philippe





Ibitekerezo 0