{Kuva tariki 8 kugeza tariki 18 Kanama 2014, itsinda ry’abaganga baturutse mu Buhinde bari mu Rwanda aho bari kuvura Abanyarwanda bafite ibibazo by’amagufa, iby’inkovu n’ibyo mu ruhekenyero.}

Iri tsinda rigizwe n’abaganga 25 ryaje muri iki gikorwa cy’urukundo ku bufatanye bwa Rotary Rwanda, Rotary India na Minisiteri y’ubuzima, rikaba riri gukorera ibikorwa by’Ubuvuzi ku Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iyo babaga, n'abaganga ba CHUK baba bigiraho
Iyo babaga, n'abaganga ba CHUK baba bigiraho

Mu kiganiro na IGIHE, Rajendra K. Saboo uyoboye iri tsinda yatangaje ko bagarutse mu Rwanda ku busabe bwa Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho wakomeje kubagarariza ubufatanye kuva umunsi wa mbere baza mu Rwanda.

Asobanura ibikorwa barimo n’aho bigeze, Rajendra yagize ati “Turi kwita cyane ku barwayi bakiri bato cyangwa se abafite uburwayi butaramara igihe kinini. Hari n’abarwayi baza tugasanga uburwayi bwabo budakomeye cyane bityo tukabohereza kuvurirwa ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe”.

Akomeza agira ati “icyatuzanye ahanini si ukuvura umubare munini w’Abanyarwamda gusa. Ahubwo twaje kuvura ndetse no gusangiza ubumenyi ku baganga ba CHUK kugirango nitumara kugenda, abarwayi bazakomeze bavurwe. Ntabwo rero icyo dushyize imbere ari ukuvura abantu benshi, tuvura abashoboka bitewe n’uburwayi bwabo uko buteye. Hari igihe dushobora kubaga umurwayi umwe mu masaha atanu, hariho n’igihe ayo masaha tuyabagamo abantu 5”.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana asobanura iby’iki gikorwa yavuzeko ibitaro ayobora bifite umubare munini w’abarwayi bafite ibibazo by’amagufa, iby’inkovu ndetse n’ibyo mu rukenyero.

Dr. Theobald yagize ati “dufite abantu benshi bafite ibibazo by’amagufa batewe n’impanuka zo mu mihanda, abafite inkovu zatewe n’ibibyimba bikomeye baba barigeze kuvurwa mbere, n’abandi. Turi muri gahunda yo kwigisha abaganga bakiri bato kugirango tugire umubare munini w’abaganga bashobora kwita kuri ubu bwoko bw’ibibazo aho duteganyako byibura mu myaka 7 iri imbere, u Rwanda ruzaba rufite abaganga 500 (specialists) bityo tuzabasha kuganya indwara ku buryo bugaragara”.

Akomeza agira ati “abaganga babaga indwara z’amagufa, inkovu n’izo mu ruhekenyero turabafite mu Rwanda ariko ni bake cyane. Bari ku bitaro byitiriwe Umwami Fayisari (kandi si buri Munyarwanda wabasha kuhivuriza) ndetse no ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe (hakorana na mutuelle de santé). Hari umwe dufitanye amasezerano kuburyo aza gukorera muri CHUK inshuro imwe mu cyumweru”.

Si ubwa mbere aba baganga baza mu Rwanda ahubwo baza bafite ubwoko butandukanye bw’indwara baje kuvura. Inshuro ya mbere bavuye indwara zose muri rusange, umwaka ushize (2013) bavuye abafite inkovu zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, naho kuri iyi nshuro baravura abafite ibibazo by’amagufa (Orthopedic), inkovu (plastic surgery) ndetse n’indwara z’uruhekenyero (Maxillo-facial).

Abavuwe bazakomeza gukurikiranwa n’abaganga b’Abanyarwanda bahuguwe n’iri tsinda ndetse n’abasanzwe babifitemo ubumenyi kuko kubagwa ari ibintu bisaba guhora ukurikiranwa kugeza igihe cyagenwe na muganga. Kugeza ubu hamaze kuvurwa abarenga 64, kandi ku munsi havurwa byibura abasaga 20.