{Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Donald W. Koran, yatanze ubutumwa bugenewe u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2014, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA agaruka ku buryo Amerika irajwe ishinga no guhangana n’iki cyorezo mu mishinga itandukanye .}
Yagaragaje ko kuri uyu munsi ari byiza gusubiza amaso inyuma hakarebwa bimwe mu byagezweho mu guhangana n’iki cyorezo ndetse n’imbogamizi zabayeho mu myaka 35 ishize kimenyekanye ko kiriho ku Isi, cyane ko kimaze gutwara ubuzima bw’imbaga y’abantu ku Isi yose.
Muri ubu butumwa yagarutse cyane ku Rwanda by’umwihariko nk’igihugu ahagarariyemo USA, ashimangira ko ari byiza kureba uko igihugu cye cyafashije u Rwanda guharanira kurandura burundu iki cyorezo.
Ibi yabitangaje mu gihe insanganyamatsiko ya USA mu guhashya burundu iki cyorezo burundu igira iti “Shikama, Fatanya n’abandi, Ugere ku ntego: Urungano rutarangwamo SIDA.”
Donal W. Koran yagize ati “mu Guhangana n’iki cyorezo dukwiye kwibanda ku buryo bwo gutanga ubufasha bugira impinduka ikomeye mu mwanya n’igihe bikwiye, cyane cyane mu bantu batishoboye. Gahunda ya Perezida wa Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR: President’s Emergency Plan For AIDS Relief) ni kumwe mu kwiyemeza kw’igihugu mu guhangana n’iki cyorezo.”

Yakomeje agira ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni Umufasha wagutse ku Rwanda, ariko ikizwi ni uko umubare w’inkunga ziruhabwa zifasha gahunda z’ubuzima no kurwanya Virusi Itera SIDA (HIV/AIDS).”
Ikigega mpuzamahanga cy’Abanyamerika (Global Fund) na cyo cyatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2003, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yemeza ko cyagejeje Abanyarwanda kuri byinshi kugeza muri uyu mwaka wa 2014.
Inkunga z’iki kigo zatumye ibigo bipimirwaho Virusi itera SIDA biva kuri 44 muri 2003 bigera kuri 493 mu 2013, igira uruhare ku gukwiza miti igabanya ubukana bwa SIDA ku buntu, ndetse n’ubuvuzi muri rusange bugera kuri hafi ya bose mu Rwanda.
Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2014 Global Fund yatanze inkunga ya miliyari 138 z’amafaranga y’u Rwanda zongerera u Rwanda ubushobozi bwo guhashya SIDA muri gahunda izageza mu 2015, hagamijwe kugabanya 2/3 by’ubwandu bushya bukiboneka mu Rwanda n’Abanyarwanda bafite ubwandu bakajya munsi ya 3%.
Ambasade ya Amerika mu Rwanda yemeza ko “Leta ya Amerika ibinyujije muri PEPFAR, yafashije imbaga nini y'ababanaga n’ubwandu, kubona imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, yongeraho ko mbere ya 2014 yabashije kwishyurira amashuri imfubyi za SIDA zigera ku bihumbi 60 inafasha n’imiryango itishoboye.
90% by’abagore batwite babana n’ubwandu na bo bafashijwe kubona imiti ibongerera amahirwe yo kubyara abana batanduye.
U Rwanda ruracyafite urugendo rurerure mu gukumira burundu iki cyorezo
Minisiteri y’Ubuziama yemeza ko buri minota 30 isiga umuntu umwe yanduye mu Rwanda naho umwaka ugasiga handuye abagera ku bihumbi 10.
Bivugwa ko ubwandu bushya bukwirakwizwa cyane n’abakora uburaya kuko byagaragaye ko umwe kuri babiri mu babukora aba yaranduye, ndetse n’abashakanye bacana inyuma bakaba ari bo bakibukwirakwiza.
Imibare itangwa n’iyi minisiteri igaragaza ko abasaga ibihumbi 226 by’Abanyarwanda bafite virusi itera SIDA, muri bo abasaga ibihumbi 132 bakaba bahabwa imiti igabanya ubukana yishyurwa mu nkunga yiganjemo iya Amerika, n’abasaga 6500 bayishyurirwa mu ngengo y’imari ya Leta.
Hagendewe ku mibare y’abagihura n’ubwandu bushya ndetse n’ibihumbi 50 by’ abavugwaho kwandura ariko batabizi, hbigaragara ko hagikekewe ingufu mu rugamba rwo kurwanya iki cyorez no gukumira ubwandu bushya, kuko umubare munini w’abanduye n’abacyandura ubarirwa mu rubyiruko rugishoboye gukora.

Ibitekerezo 0