{Umukecuru Suzana Uzanyinzoga utuye mu Kagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, kuri ubu ufite abana bane, avuga ko akeneye kwitabwaho mu buvuzi ku ndwara avuga ko amaranye imyaka 53 ariko akaba atarabona ubufasha mu buvuzi.}

Uyu mubyeyi avuga ko yagerageje kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyarusange aho atuye ariko ngo nta cyo byatanze. Avuga gusa ko hari abagiraneza bamujyanye i Kigali mu bitaro bikuru bya Kaminuza by'i Kigali CHUK, ibi bitaro na byo bikamusaba gusubira aho yaturutse bimubwira ko bizamwoherereza umuti akajya ajya kuwufatira ku kigo nderabuzima cya Nyarusange, nyamara ngo nyuma yo gusubira aho yaturutse nta muti yigeze abona kugeza n’ubu.

Uzanyinzoga avuga ko uburwayi bwe yabuvukanye mu 1959, ariko na none akemeza ko butari bukabije nk’uko bimeze ubu. Asobanura ko uko yagiye akura ari ko na bwo bwagiye bugaragaza ubukana burushijeho, ubu akaba abona bumaze kurenga urugero ku buryo akeneye ubufasha bwa vuba.

Uburwayi bwe ni ukubyimba umunwa wo hejuru. Ubu umunwa wo hejuru umaze gutwikira uwo hasi. Amakuru dukesha urubuga rwa Kigalitoday avuga ko Uzanyinzoga avuga ko mbere nta bubabare yajyaga agira, ariko ubu ngo akaba asigaye ababara umutwe akagira n’isereri nyinshi ku buryo n’iyo agerageje kugira icyo akora ashobora kuzengera akitura hasi.

Uretse kuba abana n’ubu burwayi, uyu mukecuru ntagira n’inzu yo kubamo. Icyo yifuza nibura ngo ni ukubona uwamwubakira inzu, akazayigwamo cyangwa akabona aho azasiga abana be.

Iyo umwitegereje ubona ubu burwayi bwe bwo kubyimba umunwa bugenda bunasatira igice cyo mu maso, kuko magingo aya amazuru na yo yamaze gufatwa.