Virusi ya Zika (Zika virus) isakazwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedes iruma abantu ikabateramo ubwo bwandu. Inkomoko y’uwo mubu yavumbuwe bwa mbere mu maraso y’inkende yabaga mu ishyamba ryitwa Zika mu gihugu cya Uganda mu 1947, mbere yo kugaragara mu mibu myinshi (Aedes africanus) yapimwe iturutse muri iryo shyamba mu mwaka wa 1948. Hanyuma iza kuboneka mu bantu mu gihugu cya Nigeria muri 1958.
Mu bimenyetso bigaragaza uwanduye iyo virusi harimo kugira umuriro udakabije ( uri munsi ya 38.5˚C) ndetse no kwishimagura,gusesa uruheri umubiri wose,kuribwa inyama mu nyama z’umubiri, kubyimba ibiganza cyangwa ibirenge, kurwara umutwe ukabije,kugira uburyaryate no gutukura kw’amaso.
Ibimenyetso byayo bikaba bishobora kugaragara k’uwayanduye nyuma y’iminsi micye itarenze icyumweru.
Kugeza magingo aya, urukingo rw’ako gakoko cyangwa umuti uvura uwakanduye ntibiraboneka,uretse gutera umuti wica udukoko no gukuraho ibiziba bituma umubu ugasakaza mu bantu wororoka.
Iyi virusi ikaba imaze gukwirakwira henshi muri Afurika, Amajyepfo ya Aziya no mu birwa byo mu Nyanja ya Pacifique.
Kubera iyo virusi ikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi, CDC irasaba abantu cyane cyane abakora ingendo mu mahanga kwirinda kwandura iyo virusi bambara amashati y’amaboko maremare n’amapantalo , baguma ahari ibyuma bizana amahumbezi ( air conditioners),kandi bagatera umuti wica udukoko aho baduketse hose.
Bitewe n’uko uyu mubu wo mu bwoko bwa Aedes ukunda kuruma abantu ku manywa,abaryama ku manywa cyane cyane abana ,abarwayi cyangwa abasaza barasabwa gukoresha inzitiramibu kugira ngo birinde.






Ibitekerezo 0