Nk’uko byagaragajwe muri raporo ‘Medical Daily Report’ ivuga ibyavuye muri ubu bushakashatsi, ubwonko bw’umuntu ukunda kureba izi film bugera aho bugakoronizwa ku buryo abura amahoro mu gihe atazireba, naho mu buzima busanzwe nko ku bashyingiranywe, ntibashimishwe no gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo busanzwe.
Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko abagabo ari bo bakunze kugira iki kibazo, kuko kureba cyane izi film bituma agera ubwo igitsina cye kitabasha gufata umurego atabanje kureba aya mashusho amutera intege n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abana b’abasore n’inkumi batangira kuzireba byibura bari mu kigero cy’imyaka 13 y’amavuko, kandi ngo n’abantu bakuru bakunda kuzireba bakaba atari bake.
Izi film zitera ubushake budasanzwe bwo kwifuza gusambana, ngo zituma bamwe barangiza batagombye kugira abo bakorana imibonano mpuzabitsina, iki ngo kikaba ari ikintu kibi cyane ku buzima bw’imyororokere, gikora cyane no ku bwonko.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu cyitwa JAMA Psychiatry mu mwaka wa 2014, bwo bwerekanye ko abareba izi film cyane, bari mu bantu bafite ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi, kandi bakayikora mu gihe kirenze icyo umubiri wagakoresheje muri iki gikorwa.
Ibi ngo binatuma bamwe muri aba bica akazi bahugiye mu kuzireba, cyangwa ntibuzuze izindi nshingano bafite mu buzima kuko umwanya wabo munini bawumara bareba aya mashusho haba mu gihe gikwiye n’ikidakwiye.
Ibi kandi ngo bijyana n’izindi ngaruka zirimo kuba bakwadukana ingeso yo kwikinisha no gufata ku ngufu kuri bamwe baba batakibasha kwigenzura, kuko ubwonko bwabo buba bwamaze kwangirika.
Ikindi kivugwa nk’ingaruka yo gukunda kureba ama film y’ubusambanyi, ni ukubona bamwe babaho bakageza ubwo basaza badashatse ngo bubake ingo, biturutse ku kwikinisha no kutanyurwa, bityo ntabe akibasha gukora imibonano mu buryo kamere bwa muntu.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage mu mwaka wa 2011, nabwo bwagaragaje ko abagabo ari bo baterwa ibibazo bikomeye no kureba aya ma film, dore ko ngo uko bazireba ari na ko babona abantu banyuranye mu bwiza, mu miterere no mu gikundiro, ndetse baba bakora imibonano mpuzabitsina mu buryo butandukanye bwabashimisha, bityo umugabo uzireba kenshi bikaba byamuviramo kugira imiterere nk’iy’ikiremba mu gihe atazirebye, hakaba n’abakurizamo gukunda ubusambanyi ku gipimo gikabije (sexually obsessed).
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko izi film z’ubusambanyi zirimo kumugaza ubwonko bwa benshi mu rubyiruko, kuko mu gihe kiri imbere hari benshi bazaba batigirira icyizere mu buriri, ahubwo bagafata kwikinisha nk’igisubizo.
Uwabaswe na film z’ubusambanyi asa n’umunywi w’ibiyobyabwenge
Mu mwaka wa 2013, abashakashatsi muri Kaminuza ya Cambridge berekanye ko abagabo bagizwe imbata no kureba film z’ubusambanyi, biba byarabakoze ku bwonko, kuko agace k’ubwonko gashinzwe kugenzura amarangamutima (emotions) kagenda kagabanuka mu ngano yako, ndetse akaba yageza ubwo mu myitwarire ye agaragara nk’uwasinze ibiyobyabwenge.
Bisobanurwa ko iyi myitwarire ari na yo ishobora kubyara ubugizi bwa nabi n’ihohotera rishingiye ku gitsina, aho usanga abakora ihohotera rishingiye ku gitsina bifashishije n’ibindi bikoresho bitari igitsina nyir’izina.
Kuba ubusanzwe igice cy’ubwonko kigenzura amarangamutima ari na cyo cyangirika mu gihe umuntu yabaswe n’ibiyobyabwenge, bituma no mugihe umuntu yabaswe n’izi film yitwara kimwe n’umunywi w’ibiyobyabwenge.
Abahanga bemeza ko abakunda kureba porn baba bafite ibice bitatu bw’ubwonko bikora cyane ubagereranije n’abatazireba; ‘ventral striatum, dorsal anterior cingulate na amygdala’, utu duce tw’ubwonko tukaba turimo udushinzwe kwakira no kubika ubumenyi mu bwonko ndetse no kugenzura imyitwarire, bityo ngo kwangirika kw’izo ngingo biba ikibazo gikomeye.



Ibitekerezo 0