Aha ni ho usanga abantu babagisha imibiri yabo, abaganga bakayibatunganyiriza uko babyifuza hifashishijwe uburyo bwa gihanga.

Ubushakashatsi bwakozwe na Vanderbilt University Medical Center bwagaragaje ibi, busobanura ko aba bagore n’abakobwa bafite ibyago byo kwiyahura byikubye inshuro eshatu ugereranije n’igipimo cy’ubwiyahuzi ku bagore batigeze bibagisha amabere.

Nk’uko samaritans.org ibitangaza, ubushakashatsi bwakozwe bwemeje ko aba bagore baba babayeho batishimye, batanyuzwe n’uko baremye, ibi bikabakururira ibibazo mu mutwe bibasunikira mu gukora ibishoboka ngo umubiri wabo ugaragare uko babyifuza.

Abashakashatsi bavuga ko mu gihe umugore nk’uyu amaze gufata icyemezo cyo kwibagisha nyuma ntibigende neza cyangwa bikamukururira ikindi kibazo cy’ubuzima, atabasha kubyihanganira, bityo bamwe bakiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge, abandi bakikura ku isi, dore ko ngo abenshi bibaviramo uburwayi bwa kanseri ibongerera ubwihebe.

Muri iyi nyigo, abashakashatsi bakurikiranye abagore 3,527 bakomokaga muri Swede bari baribagishije amabere kugira ngo arusheho kuba meza hagati y’umwaka wa 1965 kugera mu 1993, bakora iperereza ku mpamvu y’imfu zabo, nyuma herekanwa ko mu byemezo by’imfu ‘death certificates’ z’aba bagore, basanze 76% barapfuye bazira kwiyahura, gusa bakabikora mu bihe bitandukanye nyuma yo gutunganyirizwa amabere nk’uko byari mu nzozi zabo.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi,Dr Loren Lipworth avuga ko iki ari ikintu ubushakashatsi bwizeho neza, bityo ngo abaganga bakora uyu mwuga wo kubaga abagore babongerera ubwiza bw’amabere, bakaba basabwa kujya babanza bubicaza, bakabaganiriza ku ngaruka z’iki gikorwa biyemeje, zirimo no kuba bashobora kuzapfa biyahuye.

Dr Lipworth avuga ko umugore ujya kwibagisha amabere aba asanganywe ibibazo mu buzima bwe bwo mu mutwe, ati “Ibibazo byo mu mutwe biratandukanye, gusa ababagwa ntabwo babanza gusuzumwa ngo bimenyekane neza ingano y’ikibazo bafite mu mutwe.

Uyu muganga avuga ko ubusanzwe kanseri y’amabere na kanseri y’ubuhumekero ari zo ngaruka za mbere zo kubagwa no kongererwa amabere, ati “Igitangaje ni uko abazira ubu burwayi bwa kanseri baba bake ugereranije n’abapfa biyahuye.”

Ubushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru “Journal Annals of Plastic Surgery”, bwo bwagaragaje ko abagore b’Abongerezakazi baza ku isonga mu gukunda kongeresha amabere, ku rutonde bagakurikirwa n’Abanyamerikakazi.

Habanza kugaragazwa igice cy'ibere gikeneye kongererwa umubyimba
Habanza kugaragazwa igice cy'ibere gikeneye kongererwa umubyimba
Udupulasitiki twinjizwa mu ibere tukadoderwamo kugira ngo umubyimba warwo wiyongere
Udupulasitiki twinjizwa mu ibere tukadoderwamo kugira ngo umubyimba warwo wiyongere
Iyi foto iragaragaza ishusho y'amabere yamaze gushyirwamo twa dupulasitiki tuyatubura
Iyi foto iragaragaza ishusho y'amabere yamaze gushyirwamo twa dupulasitiki tuyatubura
Nyuma yo kongererwa umubyimba w'amabere
Nyuma yo kongererwa umubyimba w'amabere