{Abagore n’abagabo bagize ibyago bakandura agakoko gatera SIDA ndetse bagapfakara basigiwe abana n’abafasha babo barasabwa kwirinda kubeshya bagamije kubona abafasha kuko iyo mumaze kubana akaza kumenya ko umwe yanduje undi abana wasigaranye babigenderamo.}

Ibi n’ibitangazwa na Mukamutunzi Jacqueline umubyeyi w’imyaka 62 akaba abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA guhera mu mwaka 1996.

Mukamutunzi Jacqueline aragira inama abashaka kubaka ingo baranduye
Mukamutunzi Jacqueline aragira inama abashaka kubaka ingo baranduye

Mukamutunzi aganira na IGIHE kuri uyu wa Kane ubwo hizihizwaga imyaka 10 urugaga rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yavuze ko ari mu ba mbere bagize ubutwari bwo kwatura akavuga ko abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Nk’uko yakomeje abivuga ngo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buriyongera ku buryo bukabije ariko byagera mu rubyiruko bikaba agahumamunwa.

Bimwe mu bituma ubu bwandu bwiyongera harimo ugushakana kw’abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA aho umugore cyangwa umugabo aba yarapfakaye kubera SIDA agasigarana n’abana baba batarigeze bandura ariko umwe yamara kanduza undi akirara mu bana nabo akabanduza.

Mukamutunzi akomeza avuga ko ibi biri mu bituma SIDA ikomeza kwiyongera cyane.

Yagize ati “Abana iyo bamaze kwanduzwa n’umwe mu babyeyi be nabo barasohoka bakajya mu rubyiruko bagenzi be akabanduza cyane nguko uko SIDA ikomeje kwiyongera”.

Mukamutunzi iyo muganira akubwira ko abantu barwaye SIDA ari benshi cyane kuko mu mwaka 1996 bari abantu 265 babaga baturutse muri Perefegitura 11ariko ubu aho afatira imiti bahafatira imiti 2500 ati “Barangiza bakavuga ngo ibihumbi 70 ngewe mbona abanyarwanda miliyoni baranduye SIDA”.

Mukamutunzi avuga ko ubu nta kintu abantu bakwiye guhishanya kuko uhishira umurozi akakumaraho abana.

Yagize ati “Ahantu mfatira imiti turi abantu ibihumbi 2500 noneho tekereza abafatira imiti kuri Polisi, ibyumba n’ahandi hirya no hino mu gihugu abantu banduye ni benshi cyane”.

Mukamutunzi avuga ko nta kintu na kimwe cyakwereka ko umuntu yanduye kereka ubonye ibisubizo yahawe no kwa muganga.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uku kwezi yagaragaje ko abanyarwanda 3% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Mu mwaka abagera ku 175,200 bandura agakoko gatera SIDA.

[email protected]