{Bimaze kuba nk’ihame ko abantu bakunze kurya muri za resitora cyangwa se amahoteli aribo barangwa n’indwara zimwe na zimwe zikomoka ku mirire, harimo n’umubyibuho wa hato na hato utari witeguwe cyangwa se udasobanutse, nyamara bishobora kuba umugani ndetse bikibagirana wowe nyiri resitora cyangwa hoteli uramutse ukurikije izi nama:}
Ikintu cya mbere gikwiye kwitabwaho ni isuku
– Ni ngombwa kwibuka ko aho ukorera hagomba gusukurwa cyane, hifashishijwe imiti yica udukoko dushobora gitera indwara (urugero: amasabune yo gukoropesha, koza amasahani n’indi miti).
– Amasafuriya atekwamo n’ibikoresho byo ku meza cyangwa ibyo kwaruriramo ugomba kubyibuka kuko bishobora gusigaramo imyanda nk’amavuta n’ibiryo mu gihe uyogeje nabi, ni yo mpamvu rero ukwiye kwitwararika ukayoza n’amazi ashyushye kandi ukifashisha amasabune yabugenewe, byaba byiza kandi uyoza ufite umwanya uhagije.
– Kirazira gukoresha ibikoresho bikijojoba amazi ahubwo teganya uburyo bwo kubyumutsa ukoresheje udutambaro twabugenewe cyangwa umuriro nko ku masafuriya.
– Ibitekwa ni ngombwa kubironga cyane n’amazi meza mbere yo kubiteka kuko hari igihe ubisangamo umwanda byavanye mu mirima cyangwa no ku masoko n’ahandi.
– Abategura ibyo kurya bagomba kurangwa n’isuku ku mubiri no ku myambaro yabo.
Ntabwo bemerewe kwambara imirimbo ishobora kubakometsa ( impeta, amaherena n’ibindi).
Ntabwo bemerewe gutereka inzara.
Bagomba gukaraba mu ntoki igihe icyo aricyo cyose bagiye gukora ku bifungurwa.
Ntabwo bemerewe gushyira imiti yo mu nganda mu misatsi yabo, ndetse banategetswe kwambara ingofero zabugenewe zipfuka mu mutwe.
Mu gihe ufite uburwayi bushobora kwandura binyuze mu mwuka cyangwa mu maraso, ntabwo wemerewe kujya gutegura ayo mafunguro ( ibicurane, gukorora n’izindi ndwara).
Icya kabiri ni ikirebana n’imitegurire y’amafunguro
Habaho amafunguro y’ubwoko butandukanye bitewe n’abo ugiye kuyagaburira, icyo bakeneye ndetse n’ikigero n’ubwoko bw’intungamubiri bakeneye.
– Amavuta menshi ni kimwe mu bikunze gukemangwa mu maresitora na za hoteli. Nyamara ntabwo byakagombye kugira ayo mavuta mu gihe umukiriya yakubwiye uko aryifuza mbere y’uko urimutegurira. Aha birakwiye ko abashinzwe ibikoni n’imitegurire y’amafunguro baha agaciro icyo umukiriya yifuza.
– Ikindi utegura ifunguro nk’umwe mu basobanukiwe kugaburira umukiriya akwiye gufasha umukiriya mu guhitamo ifunguro rijyanye n’ibyo umubiri ukeneye (niba umubyeyi yifuje ko mutegurira abana yasohokanye nabo amafunguro ukamufasha kubahitiramo bitewe n’uko ubona iryo funguro yari yifuje).
Gushyira ubuzima bw’abakugana mu by'ibanze kurusha amafaranga bari bwishyure
Hari abacuruzi bamwe bareba ku mafaranga umukiriya ari bwishyure kurusha uko baha agaciro ubuzima bwe, bityo bikabatera gukora amwe mu makosa arimo gutubura amafunguro yakagombye kuba umwimerere, bakongeramo amafu atandukanye cyangwa se amazi n’ibindi.
– Mu gihe ushinze resitora cyangwa Hoteli, ukwiye kumenya ko ubuziranenge bw’amafunguro utanga ari kimwe mu bituma ubona abakugana benshi kandi bakamara igihe badasubiye inyuma.
– Mbere y’uko ujya gutubuza ayo mafunguro bimwe mu byo twavuze haruguru, banza utekereze ingaruka zishobora kukubaho mu gihe umwe mu bakiriya bawe ashobora kugira uburwayi, utekereze uko byakubera mu mutima ari wowe ugaburiwe ibyo wanishyuye amafaranga yawe.
Icya gatatu ni isuku y’aho bajugunya imyanda, ndetse no mu bwiherero
Mu mahoteri na za resitora ni hamwe mu harangwa imyanda myinshi kandi y’uruvangavange, iyi myanda rero ikaba ishobora gutera ibibazo birimo uburwayi mu gihe isuku y’aho ijugunywa itabungabunzwe.
– Ku birebana n’ubwiherero, kirazira kwegeranya ubwiherero hamwe n’ahategurirwa amafunguro.
– Ni ngombwa kuvangura inyanda igiye kujugunywa.
– Aho imyanda ijugunywa hagomba kuba hapfundikiye kandi hadasaba gukoreshwaho intoki mu gihe umuntu afungura igikoresho kijugunywamo imyanda.
– Ntabwo byemewe kurekera imyanda hafi y’igikoni mu gihe ishobora kuhaborera cyangwa guteza amasazi.
– Ubwiherero bugomba gusukurwa by’umwihariko hifashishijwe imiti itandukanye irwanya umunuko cyangwa yica udukoko twatera indwara, kandi hakabamo amazi ahagije yafasha uvuyemo kwisukura kandi ugatehura n’uburyo bwo kumutsa intoki z’usohotsemo butari igitambaro.
Mu gihe waba wubahirije ibi tuvuze haruguru waba ufite amahirwe yo kurambana abakiriya bawe kandi bakishimira amafunguro wabateguriye, bagasezera ku ndwara za hato na hato.




Ibitekerezo 0