{Iyo ugeze ahantu hamwe na hamwe habarizwa imbaho, haserwa ifu zitandukanye, ahacukurwa cyangwa hamenerwa amabuye yaba asanzwe cyangwa ay’agaciro, usanga bamwe mu bakora ibyo bikorwa batambaye masque zirinda imyanya y’ubuhumekero bwabo.}
Mu mpamvu zibabuza kwambara masque batangaza harimo kutabyitaho kandi babizi, kutabona aho bazigurira, kubura ubushozi bwo kuzigura gusa bakibanda ku kuba ngo badakunda izo masque kuko bibabangamira kuzambara igihe kinini.
Nka Umugwaneza ufite imyaka 28, agurisha imbaho iruhande rw’aho bazirabariza mu Gakinjiro ka Gisozi avuga ko iyo yambaye iyo masque atabona uko avuga, yagize ati: “Masque kuyambara igihe kinini biragoranye, biratubangamira. Ntabwo wavugira muri masque uyu munsi, ejo uzongere uvugire muri masque n’ejo bundi ngo ubishobore”.
Umugwaneza yongeraho ko babizi ariko ntacyo biba bibabwiye:”Dutekereza ko byakwangiza ubuzima bwacu, ariko kubera bitadushobokera kwambara masque turabyihorera. Iyo ibitumuka bibaye byinshi dupfuka nk’agatambaro cyangwa igitenge ku mazuru, twagabanuka tukavuga nta cyo dushyizeho, ariko byo tuba tubibona no mu kirere utuntu dutumuka tuba duhari”.
Abandi bavuga ko batambara masque kubera ko ntawe babonye byagizeho ingaruka. Kalinda Callixte afite imyaka 31 abariza mu Gakinjiro ka Gisozi. Aragira ati: “Sinavuga ko amafaranga mpembwa ari cyo kibazo, ahubwo mbona ntawe byabangamiye cyane, ka masque kanagira ubushyuhe cyane ku buryo iyo ukambaye kagutera ubushyuhe mu kazi, ariko kuri njye mbona ivumbi ry’imbaho atari ikibazo cyane”.
Nubwo bamwe mu babaji, abasya ifu n’abamena amabuye badafite ibikoresho nka masque bibarinda guhumeka ibitumukira muri ako kazi bakora, abaganga bo bavuga ko bishobora kubatera indwara zirimo na kanseri. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge cyo kivuga ko bene abo bakora akazi batikingiye impanuka ari abatangira ako kazi nyuma y’igenzura kandi ko batemerewe gukora ibyo bikorwa n’icyo kigo.
Abaganga bavuga ko ibi bitumuka bishobora kubatera indwara zitandukanye harimo na kanseri nk’uko Dr Emmanuel Musabeyezu uvura indwara zo mu buhumekero mu Bitaro byitiriwe umwami Faycal abisobanura.
Avuga ko ngo ababaji, abasyi, abatera imiti mu mazu no mu bihingwa, abatera amarangi, abacukura amabuye y’agaciro, abaconga amabuye n’abakora mu nganda zitumura imyuka itandukanye n’abakora mu nganda zisya ibivamo ifu iyo batambaye masque bahura n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero. Yagize ati: “Ibihaha byononekara ku buryo bwinshi, nko mu myanya y’ubuhumekero ndetse no kuba hazazamo kanseri”.
Yongeyeho ati: “Urugero nk’abacukura amabuye y’agaciro hari ibyo bacukura byazabaviramo kanseri. Ibindi by’umukungugu bishobora gutera izindi ndwara ziremereye zatuma umuntu adashobora guhumeka neza. Ibitumuka byose ntibigira ingaruka zimwe, ifu y’amasaka, ibitumuka ku mbaho, ibituruka ku mabuye byose ntabwo bimera kimwe. Hari ibihita bigaragara hari n’ibigaragara nka nyuma y’imyaka 10.”
Usibye kuba abakora muri biriya twavuze hejuru bakwirinda bakoresheje ibikoresho by’akazi, ngo banagombye kujya bajya kwipimisha kwa muganga.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RBS), kivuga ko ubusanzwe baha uburenganzira abatangira ibikorwa byabo babanje kureba ko bujuje ibikoresho, ngo abo batabifite bakaba ari abatangira imirimo yabo igenzura ryararangije gukorwa.
Ntiyamira Patrice, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya tekiniki muri RBS avuga ko inganda zikora nk’amafu bazisuzuma mbere y’uko baziha kashe yabo yemeza ko ibyo bakora bifite ubuziranenge kandi ko banafite ibikoresho byabugenewe.
Yongeraho ko kubera hari abagenda batangira imirimo igenzura rya RBS ryarangiye, banateganya ubu kuzajya bakorana n’inzego zo hasi kugira ngo zibafashe kugenzura niba abo batangije ibikorwa byabo bujuje ibyangombwa.
Usibye na masque zirinda ubuhumekero usanga hari n’indi mirimo ikorwa hakenewe ko abayikora bakagombye kwambara ibindi bibarinda nka casque ku bubatsi n’abandi, amadarubindi ku basudira, uturindantoki cyangwa gants ku bakora imirimo y’intoki, isarubeti na bote ku bakora imirimo irimo n’ubuhuzi. Ibi byose bigakorwa kurengera ubuzima bw’ababikora n’ababagenderera ndetse no gutanga umusaruro mwiza w’ako kazi.

Ibitekerezo 0