Yabitangaje ku wa 10 Nzeri 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku bikorwa bya RSSB mu myaka itanu ishize, ariko by’umwihariko hagaragazwa umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 wagenze.

Rugemanshuro yavuze ko muri rusange RSSB igira ubwoko butatu bw’imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi, aho hari ahanitse, aringaniye ndetse n’aciriritse (high-end, middle-income, affordable).

Yavuze ko nka Vision City iri mu rwego ruhanitse, ariko hakanabamo inzu ziri mu cyiciro cy’iziringaniye, mu gihe umushinga wa Heza Estate uri mu rwego ruringaniye.

Heza Estate ni umushinga wa RSSB wo kubaka amazu aciriritse, ukorerwa i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ukaba ugizwe n’inzu 548 ziri mu byiciro bitandukanye.

Inzu zirimo izizaba zifite icyumba kimwe, kugeza kuri apartments zizaba zifite ibyumba bitatu, ndetse n’ubusitani.

Ni ahantu hazaba hari ibikorwa by’ubucuruzi, ishuri ry’incuke, ibibuga bya Basketball na Volleyball, ubusitani, bwashyizweho nk’ahantu ho kuruhukira ku miryango n’inshuti.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB yavuze ko “Duteganya ko mbere y’uko ukwezi kurangira, tuzatangaza ibiciro byemewe by’inzu, ariko naguha ikigereranyo, amazu azaba ari hagati ya miliyoni 80 Frw na miliyoni 120 Frw.”

Yongeyeho ko uyu munsi nubwo umushinga utararangira, 70% y’inzu yarangije kwiyandikishwho, byerakana ko hari isoko kuri icyo kiciro cy’inzu.”

Rugemanshuro yavuze kandi ko n’ubwo bnimeze bityo, ibijyanye n’amazu aciriritse bikirimo ikibazo kuko bitewe n’ibigenda ku nzu kugeza yuzuye, birangira igiciro yashyirwaho atari ikigonderwa na benshi.

Yagize ati “Ku bijyanye n’inzu ziciriritse, ni urwego rugoranye cyane kurujyamo, kuko kubikora ukoresheje ikoranabuhanga ry’uyu munsi, ukarangiza inzu ikomeye, ifite umwimerere, iri mu giciro cy’inzu ziciriritse biragoye.”

Yavuze ko kugira ngo bikunde icyakorwa gusa ari uko habaho ubufatanye bwa Leta, kandi bo bakaba bafite ihurizo ryo kubaka inzu ziciriritse kandi batagoye Leta.

Ati “Uburyo twahisemo gutangira kubikora, hari uburyo bwo gushyigikira imishinga y’inzu ziciriritse yubakwa na Leta, aho atari RSSB yubaka iyo mishinga, ahubwo ku bw’imikoranire na Leta, RSSB igashyikira iyo mishinga mu bundi buryo.”

Yavuze ko uko ari ko biri gukorwa mu mushinga wa Nyabisindu, aho RSSB ifitemo uruhare nubwo atari yo iri kuwubaka, agaragaza ko “Nurangira uzaba uri mu mishinga ya mbere y’inzu ziciriritse, yubatswe neza, ndetse izubakirwa ku gihe.”

Inzu zigera kuri 70% zo muri Heza Estate i Batsinda zabonye abaguzi zicyubakwa
Inzu zigera kuri 70% zo muri Heza Estate i Batsinda zabonye abaguzi zicyubakwa