Abo muri sosiyete ya Homart Group babonye ibiri kuba mu rw’imisozi 1000, bahitamo gufatirana amahirwe maze bashora imari mu nyubako zigezweho zo guturamo.
Inyubako bubatse yiswe ’Greenland Plaza’ kubera ko yubatse mu buryo burengera ibidukikije, iri mu Mujyi wa Kigali, haruguru gato y’inyubako ya ’RSSB Twin Towers’ ikoreramo Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima.
Iyi nyubako igizwe n’inzu 84 zujuje ibisabwa byose, bikwiriye umuturage w’u Rwanda utuye mu Murwa warwo.
Xiao Ben, nyiri Homart Group, yatangaje ko sosiyete ye ikomeje gushora imari mu kubaka inzu zo guturamo, aho kuva yagera mu Rwanda mu 2009, yatangiye kurushoramo imari kubera umutekano, isuku n’imiyoborere myiza rufite.
Mu myaka yashize, sosiyete ye yashoye arenga miliyoni 200$ mu mishinga itandukanye, aho yubatse inganda nka Kigali Ceramics na Kigali Plastics, nyuma aza kubaka inzu z’imiturire zirimo Phoenix Apartment, Rose Garden na Elisabeth Golf Apartment kandi izi zose zamaze kugurwa.
Mu 2021 nibwo hatangiye imirimo yo kubaka Greenland Plaza, imwe mu nyubako zo guturamo ziri ahantu heza mu Mujyi wa Kigali. Ni umushinga watangiye mu gihe cya COVID-19, bituma imirimo yo kubaka irushaho kugorana, nk’uko Ben Xiao abisobanura.
Icyakora uyu mugabo wari waramaze kubona inyungu mu gushora mu Rwanda, yahisemo gukomeza guhatana agashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, kuko yari abizi neza ko ari ikibazo cy’igihe gusa ibintu bigasubira ku murongo. By’umwihariko, yari yaramaze kubona abakiliya, bityo akaba atarifuzaga kubatenguha.
Mu nzu 84 zatashywe, 95% zamaze kugurishwa, ndetse izigera muri 54 mu zindi 84 zigiye gutangira kubakwa, nazo zamaze kugurishwa.
Xiao Ben yemeza ko abashoramari benshi, cyane cyane abo mu Bushinwa, bahitamo gushora imari no kugura inzu mu Rwanda kubera umutekano n’iterambere ry’igihugu riri kwihuta.
Yagize ati “Nabaye mu bihugu birenga 27 byo muri Afurika, ariko nahisemo gushora imari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda kuko ari igihugu gifite ahazaza heza.”
Umuyobozi Mukuru wa Homart Group, Simon Lee, yashimiye abafatanyabikorwa n’abakiliya b’iki kigo, avuga ko icyizere babagirira kibafasha kugera ku ntego bihaye.
Yagize ati "Urwego rw’imiturire mu Rwanda ruri gutera imbere umunsi ku munsi, dutegereje kubona n’ibindi bikorwa byubakwa, abafatanyabikorwa bacu baturuka mu bihugu birenga 40 ku Isi, bigaragaza icyizere bafitiye isoko ry’imiturire mu Rwanda."
Yagaragaje ko gushora imari mu Rwanda ari amahirwe y’akataraboneka umuntu adakwiye kwitesha, avuga ko kugura inzu muri Greenland Plaza ari amahitamo meza, kuko ari inzu nziza zijyanye n’igihe, zifite ibikoresho byiza ndetse n’umutekano usesuye igihe cyose.
Umwe mu baguze inzu muri Greenland Plaza, Philbert Bimenyimana, wanatsindiye imodoka, yishimiye igihembo yahawe avuga ko byerekana ko Homart Group izirikana abakiliya bayo, bikanagaragaza ko ibyo ikora bitanga umusaruro.
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, yashimiye Homart Group ku bwo gushora imari mu bikorwa biteza imbere igihugu, abasezeranya ubufatanye mu bindi bikorwa byose bari gutegura gukorera mu Rwanda.
Greenland Plaza ifite amagorofa 15 aho igizwe n’amacumbi y’ibyiciro bitandukanye birimo inzu zifite icyumba kimwe, bibiri, na bitatu zigurishwa. ku muntu ushaka gukodesha na we ntiyahejwe kuko hari inzu nziza zikodeshwa kandi ibyo byumba byose biba binogeye buri wese.
Sosiyete ya Homart Group imaze kuba ubukombe mu kubaka ibikorwa bitandukanye, aho ibifite mu bihugu 10 bya Afurika birimo Tanzania, Kenya, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Malawi, Ethiopia, Côte d’Ivoire, Mali, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Greenland Plaza ni yo nzu ya kane ndende mu Rwanda, iziyiri imbere KCT ifite amagorofa 20 na Grand Pension Plaza ifite amagorofa 18. Ni mu gihe Makuza Peace Plaza binganya umubare w’amagorofa, 15.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!