Iyi nyubako iri kubakwa ku Gisozi n’ikigo VIF investment Group, igeretse inshuro zirindwi ndetse biteganyijwe ko mu mezi atatu ibikorwa byo kuyubaka bizaba byageze ku musozo.
Ni inyubako yubatswe hagendewe ku bipimo bisabwa ku nyubako zikoreramo amavuriro n’ibitaro, ikaba ari yo yambere yubatswe mu Rwanda igenewe gukodesha ibindi bigo bitanga serivisi z’ubuvuzi.
Mu busanzwe ibitaro n’amavuriro kugira ngo bikore byasabaga kubanza kubaka aho gukorera hujuje ibisabwa.
Kubera kubaka bisaba ishoramari, hari ubwo wasangaga abafite imishinga yo gutanga serivisi z’ubuzima babura aho kuyikorera kubera kubura ishoramari ryo kubaka inzu zabigenewe.
Umuyobozi Mukuru wa VIF Imvestment Group, Kanyange Raïssa, yavuze ko iyi nyubako izafasha ibigo bishaka gutanga serivisi z’ubuvuzi kubona aho bikorera kandi hujuje ibisabwa n’amabwiriza mpuzamahanga.
Yavuze ko batekereje uyu mushinga nyuma yo gusanga hari icyuho mu bashora imari mu nyubako zo gushyirwamo serivisi z’ubuvuzi.
Yavuze ko ari inyubako kuva ku mbata yayo ndetse no kubakwa byakozwe n’Abanyarwanda, bikagaragaza urwego rw’ubumenyi bamaze kugeraho mu bwubatsi.
Ati “Iyi nyubako kandi ifite ubushobozi bwo kwakira ibitaro binini biri ku rwego mpuzamahanga. Hari nk’ ibitaro biri mpuzamahanga nka Aga Khan bishobora kuza mu Rwanda ariko bikaba byabura aho gukorera. Iki gihe twahita tubakodesha mu gihe badafite uburyo buhagije bwo kubaka inyubako zabo.”
Yongeyeho ko iyi nyubako yujuje ibikoresho bisabwa ku nyubako z’ibitaro n’amavuriro birimo ibyuma bitanga bikanabika umwuka, ibisukura amazi, ibyuma bizamura abantu (bitanu) ndetse na parking yagutse.
Ati “Muri iyi nyubako kandi twateguye n’uburyo bwo gutunganya imyanda n’amazi yanduye azajya ava mu mavuriro. Twateguye n’uburyo bwo gukoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.”
Nyuma y’iyi nyubako, uyu muyobozi avuga ko hashobora kuzubakwa izindi no mu bindi bice by’igihugu.














Ibitekerezo 0