00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hazubakwa inzu 600 zigezweho: Amateka ya Kangondo na Kibiraro agiye guhinduka (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 February 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Muri Nzeri 2022, ni bwo abaturage bari batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro yo mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, bimuriwe mu mudugudu ugezweho wa Busanza ku bw’inyungu rusange no ku bw’ubuzima bwabo bwashoboraga guhungabana kubera imyubakire yaho.

Nyuma y’imyaka itatu gusa abaturage bimuwe, kuri ubu hamaze guhinduka nyuma y’uko hagiye gutangira gukorerwa umushinga uzasiga hubatswe inzu 600 kandi zigezweho bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Icyahahinduye ni inzu z’impagararizi eshatu zamaze kuhubakwa, ku buryo uwahaherukaga mu 2021 atapfa kwemera ko ari ha handi bitaga amazina atiyubashye.

Sosiyete y’ubwubatsi ya Savannah Creek Development Company yatangaje ko igiye gutangira imirimo yo kubaka umudugudu wa Kangondo uvuguruye, uzaba ufite inzu 600 zo guturamo zirimo izo mu bwoko bwa ‘apartments’ n’izindi zigaragaza ubudasa bwa Kigali.

Imirimo yo kubaka uyu mudugudu izatangira ku wa 14 Gashyantare 2025, gusa icyiciro cya mbere kikazagirwa n’inzu 100, zizarangira mu 2026.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Savannah Creek Development Company, Denis Karera, yagaragaje ko uwo mushinga ugamije kubahiriza ibiteganywa n’igishushanyo mbonera.

Yashimangiye ko uwo mushinga wari umaze igihe wigwa kandi ko uzashyirwa mu bikorwa nibura mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, ahazubakwa nibura inzu 600.

Ati “Uyu mushinga rero twari tumaze igihe tuwutegura ubu dutangiye kuwushyira mu bikorwa ngira ngo izi nzu ni iz’icyitegererezo, zo kureberaho kugira ngo abatugana bajye bazireberaho. Hari amoko atatu twamaze kubaka ariko hari n’andi moko atandukanye. Yose ni inzu 590 washyiramo n’ibindi bikorwa bito bito nk’ihahiro rizaba rihari, navuga ko ari nk’inzu 600 kandi turatekereza ko mu myaka itatu n’igice tuzaba twarangije kuyubaka.”

Biteganyijwe ko hazubakwa inzu ziri mu byiciro bitandukanye bigendanye n’ubushobozi bw’abagura, aho harimo iyiswe Tuscan, Classical, Mediterranean, Contemporary ndetse na Apartment.

Uko izo nzu ziri mu byiciro ni na ko n’ibiciro bizagenda birutanwa bigendanye n’ubushobozi bw’umuguzi kandi biteganyijwe ko ubwoko runaka buzubakwa hashingiwe ku byifuzo by’abazazigura.

Ni umushinga uzatwara nibura miliyoni 60$, ukazatanga akazi ku barenga 2000 ndetse n’ibikoresho byinshi bizakoreshwa mu bwubatsi ni ibiboneka mu Rwanda.

Karera yashimangiye ko sosiyete iri kubaka uwo mushinga ifite ubushobozi bwo kuwushyira mu bikorwa ku buryo igihe bihaye uzaba waruzuye kandi inzu zikubakwa mu buryo bwagenwe.

Ati “Hari igihe usanga inzu uzireba nk’izi z’icyitegererezo ariko umuntu yajya kubaka akagenda avugurura kugira ngo yoroshye. Ibyo ntabwo ari byo. Twebwe abatumenyereye si ubwa mbere batugana mu nzu twubatse, ngira ngo twubatse Kigali Height abantu barayibonye. Icyo twababwira twe ni icyo gukora, icyacu kigomba kuba cyihariye kandi ari cyiza kiri ku rwego rwo hejuru.”

Ku bijyanye n’ibiciro, Karera Denis yagaragaje ko izo nzu zidahenze cyane bigendanye n’ubwiza bwayo, ubukomere ndetse n’ubushobozi bw’abazazigura kuko ziri hagati ya miliyoni 300 Frw na miliyoni 800 Frw harimo inzu n’ikibanza.

Yashimangiye ko abantu bashobora kuzigura bakaba bazikoresha n’ishoramari rijyanye no gukodesha inzu kandi waba ari umushinga mwiza.

Nta buzima bwari buhari

Karera yagaragaje ko mbere y’uko abaturage bimurwa Kangondo na Kibiraro nta buzima bwari buhari kuko wasangaga hari inzu z’akajagari kandi zashyiraga ubuzima bw’abazituyemo mu kaga.

Ati “Njyewe wahaje mbere hari ikuzimu. Ntabwo zari inzu ziriya. Ngira ngo murahazi ko hagiraga n’izina ribi cyane ryari rigendanye n’ibyahakorerwaga. Kuvuga ngo nta hantu abantu bituma kandi ni ko byari binameze.”

Yagaragaje ko iyo haza kwaduka icyorezo cyari guhitana benshi bitewe n’ubuzima bubi bari bababayemo kuko hari aho wasangaga umwanda ari mwinshi.

Ati “Iyo haza kwaduka nk’icyorezo cy’uburwayi abantu bari gushira, icyavuyemo rero cyiza ni ibitekerezo byubaka igihugu, Leta yatweretse inzira dukora ubufatanye na yo. Abaturage bari batuye hano bubakiwe izindi nzu nziza mu mudugudu wa Busanza. Abatuye mu Busanza bari batuye hano bakubwira ko ubuzima bwahindutse cyane.”

Yongeyeho ati “Hano benshi bari bafite ibyondo birundarunze bita inzu, biri mu kantu bita akabanza harimo n’abari bafite metero kare 50 na 60… barundaga ibyondo, ugasanga barinjira mu nzu bunamirije cyangwa gusohokamo. Ugasanga kwituma no kwihagarika bikorerwa hanze aho.”

Umuyobozi Mukuru wa Savannah Creek Development Company, Denis Karera, yasobanuye uko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa
Uko izi nzu zigaragara uzirebeye inyuma
Inzu ziri kubakwa zijyanye n'igishushanyo mbonera
Kangondo igiye guhindurwa nshya
Imbere muri izi nzu hameze neza cyane
Hubatswe n'umuhanda uzajya wifashishwa
Iyi nzu iri mu cyiciro cy'izizwi nka 'Tropical'
Inzu za mbere zamaze kubakwa zahinduye isura ya Kangondo
Inzu zizagira uruhare rukomeye mu kugaragaza isura y'umujyi, iyi iri mu cyiciro cy'izizwi nka 'Tuscan'
Uheruka Kangondo mu 2021 ntiyamenya ko ari yo
Izi nzu zifite imbuga nini izashyirwamo ubusitani

Imbere muri izi nzu hateye amabengeza

Imiterere y'icyumba cy'uruganiriro
Imbere muri izi nzu zubatswe mu buryo bugezweho
Ubwiherero na bwo buteguye mu buryo bugezweho
Ibyumba by'uruganiriro byubatswe mu buryo bukurura buri wese
Hejuru ku gisenge cy'inzu
Imbere muri izi nzu hameze neza cyane

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .