Uyu munyarwenya batazira Umwamikazi w’urwenya muri Afurika (Africa’s Queen Of Comedy) yavutse ku wa 13 Mata mu 1986.
Hari byinshi byamuranze bitamenyekanye cyane ugiye kumenyera muri iyi nkuru .
Kansiime ni umunyarwenya wize neza nubwo we avuga ko yize ibyo atashakaga
Uyu munyarwenya yavukiye mu gace ka Mparo mu Karere ka Kabale, yize mu ishuri ribanza rya Kabale , ayisumbuye ayiga mu ishuri ry’abakobwa rya Bweranyangi, aho yize Uburezi.
Kaminuza yayize muri Makerere University, aho yakuye impamyabumenyi mu Bumenyi rusange (Bachelor of Arts on Social Science), ariko we yashakaga kwiga umuziki, imbyino n’ikinamico muri kaminuza, ariko ababyeyi be ntibabimwemerera.
Yatangiye kumenyakana cyane ubwo yari afunguye konti kuri YouTube.
Mu 2014 nibwo yatangiye gushyira kuri konti ye ya YouTube udukino duto dusekeje twatumye yagura imbaga y’abamukunda.
Muri uwo mwaka mu kwezi k’Ugushyingo shene ye ya YouTube yafunguwe 2012 yari imaze gusurwa n’abasaga miliyoni 15 ,byatumye BBC Focus on Africa imukoraho ikiganiro cyihariye.
Ubu udukino twe tw’urwenya tumaze kurebwa n’abarenga miliyoni 282 n’abantu barenga miliyoni 1,31 bamukurikira (subscribers).
Kuva mu 2018, 2019, 2020 na 2021, Anne Kansime akorera miliyoni zirenga 23.7 z’Amashilingi ya Uganda buri mwaka abikesha YouTube .
Mu muryango we burya si we uzi gusetsa cyane
Kansiime avuga ko mu muryango we atari we muntu usetsa cyane dore ko kera akiri umwana yabonaga abantu baza kubasura ari benshi bagatahana amarira ku maso batewe no guseka cyane.
Kuri we avuga ko gusetsa ari impano ifitwe n’abantu benshi bo mu muryango we.
Muri Zambia hari ivuriro ryitiriwe Kansiime
Mu gihugu cya Zambia hari ivuriro ritanga serivisi z’ubuvuzi ku batuye mu midugudu mito ndetse n’abana b’imfumbyi bo mu Mujyi wa Lusaka ryitiriwe Anne Kansiime.
Yigeze gukozanyaho n’itangazamakuru
Mu 2016 Kansiime yatanze ikirego arega Uganda Telecom na televiziyo za NBS na WBS, kubera ko byakoresheje ishusho ye, ijwi rye ndetse n’ibisa na byo mu kwamamaza ibicuruzwa byabo batabanje kubiherwa uruhushya. Na nubu urubanza ruracyakomeje.
Kansiime asaba ko bamwishyura miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda hiyongereyeho inyungu n’amafaranga y’urubanza.
Yatumye wari umugabo we areka akazi
Uwahoze ari umugabo wa Anne Kansiime yaretse akazi ko kwigisha kugira ngo abe uhagarariye ibikorwa by’umugore we (Manager).
Gerald Ojok yaretse kwigisha muri Kaminuza ya Kyambogo kugira ngo acunge umwuga w’umugore we nubwo bitamaze igihe.
Kansime n’umugabo we wa mbere bifuzaga kubyarana abana babiri akabakorera n’indirimbo gusa ntibyamuhiriye kuko kuri ubu afite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na Sktlanta mu 2021.
Kansiime agitangira yiyandikiraga inyandiko ze zose, nyuma yaje guha akazi abanditsi b’abahanga ndetse n’abanyarwenya bakiri bato kugira ngo bamwongere imbaraga mu bitekerezo.
Iryo tsinda riyobowe na Cotilda Inapo, mugenzi we nawe ukora mu bijyanye n’urwenya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!