00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi wa filime Alexx Ekubo yashyinguwe

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 19 June 2026 saa 04:17
Yasuwe :

Nyuma y’ukwezi kurenga yitabye Imana, umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria, Alexx Ekubo, yashyinguwe mu cyubahiro mu mujyi avukamo wa Arochukwu muri Leta ya Abia yo muri Nigeria.

Yitabye Imana ku wa 11, Gicurasi 2026 azize indwara ya kanseri y’impyiko. Yari amaze kugira imyaka 40 y’amavuko.

Umuhango wo gushyingura nyakwigendera watangiye ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026 mu kiriyo cyo kwizihiza ubuzima bwe no kumusezeraho bwa nyuma. Byabereye mu gace ka Ujari aho iwabo.

Yashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026, hafi y’ikigo cy’amashuri cyitiriwe Mary Slessor School giherereye mu gace ka Amanagwu kari mu gice umuryango we na ba sekuruza bahoze batuyemo.

Abakinnyi ba filime benshi muri Nigeria bari mu bananiwe kwifata bagaragaza amarangamutima ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mugenzi wabo dore ko usibye kuba yarakinaga filime akaba n’umunyamideli, yari asanzwe ari umwe mu bakora ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye kugira ngo ubuzima bwa rubanda rwa giseseka burusheho kuba bwiza.

Umukinnyi wa filime Alexx Ekubo yashyinguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages