00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spider-Man yanditse amateka muri sinema

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 3 August 2026 saa 10:34
Yasuwe :

Filime y’uruhererekane ya Spider-Man yaciye agahigo by’umwihariko igice cyayo cya ‘Spider-Man: Brand New Day’ cyabaye filime ya kabiri yinjije agatubutse ku Isi, mu cyumweru cyayo cya mbere imuritswe.

Iyi filime nshya yinjije miliyoni 927 z’Amadolari ya Amerika mu cyumweru cya mbere imuritswe. Isanzwe ku mwanya wa mbere mu kwinjiza agatubutse mu cyumweru cyayo mbere imuritswe ni iyitwa ‘Avengers: Endgame’ yinjije miliyari 1,22$ ubwo yamurikwaga mu 2019.

Spider-Man: Brand New Day ni filime yamuritswe muri iki cyumweru ikaba yarakinwemo n’ab’amazina akomeye muri sinema. Abo barimo Zendaya na Tom Holland basanzwe bakundana, Sadie Sink, Krondon, Jacob Batalon, John Berthal, Micheal Mando, n’abandi. Iyi filime kandi imara amasaha abiri n’iminota 25.

Ibaye filime ya kane ikinwemo na Tom Holland, zose uko ari enye zikaba ziri imbere mu kwinjiza menshi mu minsi ya mbere zimuritswe, ibimugira uwambere wakinnye mu zirenze eshatu zikinjiza amafaranga menshi Isi. Iyi nshya yaninjije miliyoni 335$ muri Amerika y’Amajyaruguru, aho ikomoka.

Filime za Spider-Man ziri mu zikundirwa kuba zigaragaramo imirwano n’ibikorwa by’intambara by’umwihariko zigakundwa n’abakiri bato mu myaka kuko ari bo benshi batuye Isi.

Iyi filime yakorewe muri studio yitwa Marvel ku bufatanye na Pascal Pictures na Columbia Pictures. Yatunganyijwe n’abarimo Louis D’Esposito na Davis Cain.

Ku mwanya wa gatatu mu zinjije menshi mu cyumweru cya mbere zimuritswe hari Spider-Man: No Way Home, ikurikiwe na Avengers: Infinity War, Star Wars: The Force Awekens, Star Wars: The Last Jedi na Deadpool & Wolverine. Iya munani ni Jurrasic World ikurikiwe na The Avengers mu gihe iya cumi ari Black Panther.

Spider-Man Brand New Day yanditse amateka mashya muri sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages