Ni filime yakunzwe cyane kubera inkuru yayo. Yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka isaga 10 ishize kuko yatangiye kujya hanze mu 2011.

Manzi na Fabiola bombi bakundanye bakiri bato urukundo rwabo rutangira rwivangwamo n’umuryango wa Fabiola, aho se uba witwa Diallo yavugaga ko umukobwa we atashakwa n’umusore w’umushoferi.

Fabiola yabanaga na mukase wamufataga nabi ndetse akamuteranya na se kenshi amushyiraho amakosa atakoze, akenyegeza umuriro kugira ngo uyu mukobwa ahore ku nkeke.

Fabiola na Manzi bagiye bahura n’ibizazane bitandukanye mu rukundo rwabo kuva batangira gukundana. Baza gushakana ariko n’ubundi ibibazo bigakomeza kubakurikirana, ndetse muri ibyo bibazo Fabiola aza guca inyuma Manzi, akabyara umwana w’umukobwa kubera ipfunwe agahitamo kumujugunya.

Kuri ubu hatangiye gushyirwa hanze igice gishya cy’iyi filime yamamaye cyane mu Rwanda.

Kayumva Vianney uri mu bakinnyi b’imena muri iyi filime yabwiye IGIHE ko iyi filime n’ubundi ishingiye ku gice cya mbere cyayo.

Ati “Ni ‘Season 2’ ya filime ya mbere abantu bakunze cyangwa bamenye nk’amarira y’urukundo. Ishingiye ku nkuru ya Manzi na Fabiola ariko harimo n’abandi bakinnyi bashya, batari mu gice cya mbere cyayo.”

Yavuze ko muri iki gice cya kabiri cyayo umwana wabyawe na Fabiola akaza kumuta, aba azi ko nyina yapfuye ndetse akagaruka ari gushakisha umuryango we n’ababyeyi be ba nyabo.

Uyu mwana aba yaratoraguwe n’Ababikira bo muri Kiliziya Gatolika yegereye ishyamba Fabiola yamujugunyemo, bakamurera bamutoza urukundo n’ineza; akaza gukura akavamo umukobwa w’inkumi utangira kwibaza inkomoko ye.

Uyu mukobwa witwa Hirwa aba ashaka guhuza ababyeyi be atitaye ku kuba batakibana, ariko amakuru yabyo aba aribwo akiyamenya.

Muri uru rugendo rushya rwo gushakisha umuryango we, Hirwa afashwa na Suzana uba ari umukozi wo mu rugo kwa nyina nawe uba utazi inkomoko ye, ariko afite ibyiringiro byuko Hirwa nabaho neza nawe bizamugiraho ingaruka nziza.

Iyi filime irimo gukorwa na Hakorimana Obed mu gihe Mukasekuru Hadidja wamamaye nka Fabiola ariwe wayanditse afatanyije na Kayumba Vianney; naho Bunduki na Kayumba Vianney bayoboye ifatwa ry’amashusho y’iyi filime.

Bamwe mu bakinnyi bashya bagaragara muri iyi filime barimo Nshimiyimana Pacifique ukina yitwa Dave, Mukeshimana Yvette ukina yitwa Hirwa akaba nawe mwana Fabiola aba yarataye, Cyuzuzo Violette ukina yitwa Suzana, Umutoniwase Constance ukina yitwa Shivan na Ben Rurangirwa witwa Doctor Martin muri iyi filime.

Hari kandi Eugene Niwemuto ukina yitwa Muzehe Ruhetamajumu, Ukwizagira Gaspard ukina yitwa Muzehe, Karangwa Innocent ukina yitwa Hacker ndetse na Mutirende Jaqueline ukina yitwa Masoeur Therese.

Reba igice giheruka cy’iyi filime

Mukeshimana Yvette ukina yitwa Hirwa niwe wagarutse ari umwana Fabiola yabyaye akaza kumujugunya
Mukeshimana Yvette ukina yitwa Hirwa niwe wagarutse ari umwana Fabiola yabyaye akaza kumujugunya
Nyuma y'igihe kinini Manzi na Fabiola bongeye guhurira muri filime 'Amarira y'Urukundo'
Nyuma y'igihe kinini Manzi na Fabiola bongeye guhurira muri filime 'Amarira y'Urukundo'
Manzi na Fabiola bamamaye cyane muri iyi filime yakunzwe mu bihe byashize
Manzi na Fabiola bamamaye cyane muri iyi filime yakunzwe mu bihe byashize
Filime 'Amarira y'Urukundo' yamamaye cyane mu myaka isaga 10 ishize yongeye kugaruka bundi bushya
Filime 'Amarira y'Urukundo' yamamaye cyane mu myaka isaga 10 ishize yongeye kugaruka bundi bushya