00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

James Handy wakinnye muri Jumanji, yishwe atewe icyuma n’umuhungu w’umukunzi we

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 6 June 2026 saa 07:56
Yasuwe :

Icyamamare muri sinema James Handy w’imyaka 81, wamenyekanye cyane muri filime nka ‘Jumanji’ na ‘Top Gun: Maverick’, yishwe atewe icyuma n’umuhungu w’umukunzi we. Ubu bwicanyi bwabereye mu rugo rwabo ruri i Tarzana mu Mujyi wa Los Angeles, California, mu gitondo cyo ku wa Gatatu.

Polisi yataye muri yombi Michael Gledhill w’imyaka 44 nyuma y’uko we ubwe yihamagariye urwego rw’ubutabazi (911) avuga amagambo adasanzwe agira ati “Ndi umwana w’umuntu. Mvuye kwica umunyacyaha.”

Polisi yahageze isanga Handy mu mbuga y’inzu yatewe icyuma mu gatuza, nyuma aza kugwa mu bitaro aho yari yajyanywe igitaraganya.

Ku bijyanye n’icyateye ubu bwicanyi, inshuti z’umuryango zavuze ko Gledhill yari aherutse kugaragaza ibibazo by’indwara yo mu mutwe (schizophrenia). Uyu mugabo ubu afungiwe icyaha cy’ubwicanyi, akaba asabwa ingwate ya miliyoni 2$ ngo arekurwe by’agateganyo.

James Handy, wanarwanye mu ntambara ya Vietnam, asize amateka maremare muri sinema kuva mu myaka ya 1970, aho yakinnye muri filime zirenga 150.

James Handy yishwe atewe ibyuma n'uwo mu muryango we
Polisi yasanze uyu mugabo yatewe icyuma mu gatuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages