00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingofero ya Indiana Jones muri Temple of Doom yagurishijwe ibihumbi $630

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 18 August 2024 saa 11:27
Yasuwe :

Ingofero yambarwaga n’umukinnyi wa Filime Harrison Ford mu gice cya kabiri cya filime yitwa Indiana Jones and the Temple of Doom, yagurishijwe mu cyamunara i Los Angeles muri Amerika , igurwa ibihumbi 630 by’amadolari y’Amerika.

Iyi ngofero y’uruhu yakozwe by’umwihariko ngo izakinishwe muri filime ya Temple of Doom yasohotse mu 1984.

Iyi ngofero yakozwe n’uruganda rwa Herbert Johnson Hat Company i Londres mu Bwongereza, imbere ifite inyuguti za “IJ”.

Ibindi bikoresho byagurishijwe muri iyi cyamunara byakoreshejwe muri filime nka Star Wars, Harry Potter na James Bond. Inzu yagurishaga iyi ngofero yavuze ko yanakoreshejwe mu mashusho yakorewe mu kigo cya George Lucas.

Muri icyo cyamunara hanagurishijwe n’ingofero yambitswe abasirikare b’Abashinwa mu filime ya Star Wars yo mu 1983 no muri filime ya Return Of The Jedi. Iyo ngofero yo yaguzwe $315,000 kimwe n’inkoni yaka yari ifitwe na Daniel Radcliffe muri Harry Potter na The Prisoner of Azkaban, 53 550$.

Ikote ryambitswe Daniel Craig muri filime ya 2012 ya James Bond Skyfall ryo ryagurishijwe 35 000$

Brandon Alinger, umuyobozi mukuru wa Propstore, yavuze ko iyi nzu yakorewemo cyamunara yishimiye guhuza abafana ba filime n’ibikoresho byagiye byifashishwa mu zo bagiye bakunda.

Iyi ngofero yagurishijwe ibihumbi 630 by’amadolari y’Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .